Hagiye gushyirwa ingufu ahari ibyuho bya ruswa no kubikurikirana - Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine

Kurwanya ruswa ni urugendo rusaba ubufatanye kuko ntarwego rwabyishoboza, bisaba buri wese gutanga amakuru kuko kuri ubu hashyizweho uburyo bwihariye bwo kugirango uwatanze amakuru bitamugiraho ingaruka cyangwa akaba yatanga ruswa.

kwamamaza

Nyuma y’imyaka 20 ku nshuro ya 7 yo kwizihiza no kurwanya ruswa kurwego rwa Afurika, Urwego rw'Umuvunyi, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali kugeza ku rwego rw'Umurenge n'abandi bayobozi batandukanye, Umuvunyi Mukuru Madame Nirere Madeleine yibukije ko iki ari igihe cyo kwisuzuma hazirikanwa ingamba zashyizweho mu ngingo 22 zashyizweho kugirango ruswa iranduke kuko imunga ubukungu ikabangamira iterambere rya Afurika, ikabangamira imiyoborere myiza kuko ikigaragara mu bayobozi bakuru no mu nzego z'ibanze ku mitangire ya serivise.

Yagize ati "hari ubushakashatsi bwakozwe n'urwego rw'Umuvunyi mu mwaka wa 2022 ku byuho bya ruswa mu nzego z'ibanze, bwagaragaje ko intege nke ziri mu kugenzura aho usanga imitangire ya serivise itari myiza cyangwa se itanoze ari iya mbere mu bituma hatangwa ruswa ku kigero ya 48% mu karere, 45% mu murenge, 48% mu kagari na 38% ku mudugudu, niyo ntandaro yo gutanga ruswa mu baturage".     

Aha kandi akaba yagaragaje ko bagiye gushyira ingufu ahari ibyuho bya ruswa no kubikurikirana kuko ariyo ntandaro yo gutanga ruswa mubaturage.

Yakomeje agira ati "kurwanya ruswa birasaba imbaraga za buri wese, ariko na none igihugu cyacu hari gahunda nyinshi zitandukanye, gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ariko ntabwo bihagije kuko izo serivise zikoreshwa n'abantu ahubwo twakunganira izo serivise tukareba iryo koranabuhanga niba habayeho gutanga isoko, ese umuturage yishyurwa ryari cyangwa se rwiyemezamirimo watsindiye isoko yishyurwa ryari........"    

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yagarutse ku hakigaragara ibyuho bya ruswa, n'ingamba umujyi wa Kigali ufite mu guhangana na ruswa hanozwa serivise umuturage akeneye akamenya n'uburenganzira bwe bwo kuyihabwa.

Yagize ati "dufite serivise nyinshi dutanga mu mujyi wa Kigali no munzego zishamikiye ku mujyi wa Kigali, yaba ari muri serivise z'irangamimerere, yaba ari muri serivise z'ubutaka, mu myubakire n'ibindi bitandukanye, icyambere ni ukugirango umuturage tumuhe amakuru ayamenye, amenye serivise ahabwa, amenye n'igihe agomba kuyihererwa, amenye na serivise idasaba ikiguzi......"    

Ubushakashatsi bwa RGB bwagaragaje ko u Rwanda ku kurwanya ruswa ruri kuri 87.3% ariko byibura muri 2024 hifuzwa ko rwaba ruri 92.5% kandi icyo gihe hakazaba aribwo abaturage bazaba bishimira aho igihugu kigeze mu kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo no kubaza umuyobozi icyo ashinzwe.

Naho kwishimira serivise umuturage ahabwa biri 76.1% bivuye kuri 74.1%, mu mwaka wa 2021 serivise z’ubutaka n’imiturire ziri hasi kurusha izindi ku kigero cya 60.5% naho amafaranga Afurika itakaza ajya mu bindi bihugu muburyo budakurikije amategeko angana na miliyari 88.6 z'amadorali.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 13, 2023 - 08:29