Nyabihu-Mukamira: Bahangayikishijwe n’amazi atarahawe inzira abatera mu ngo zabo!

Hari abaturage bo mu kagari ka Rurengeli bavuga ko bahangayikishijwe n’amazi atarahawe inzira ihagije akaba abatera mu ngo zabo akabasenyera ndetse akangiza n’imyaka bahinze. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko buzi iby’iki kibazo kandi kubufanye n’ikigo gishinzwe ubwikorezi, RTDA, hari gukorwa inyigo yo kuvugurura ruhurura zo ku muhanda ari nazo zibitera.

kwamamaza

Abaturage bo mu kagali ka Rurengeli ko mu murenge wa Mukamira bavuga ko bahangayikishijwe n’amazi abirohaho akabasenyera, abandi akatwarira imyaka, kubera inzira z’amazi zo ku muhanda zakozwe nabi. Ni ikibazo bavuga ko kimaze igihe kirekire ariko habuze uwo kubakiza ayo mazi, kuko byakozwe mu ikorwa ry’ umuhanda munini  Musanze-Rubavu.

Umwe yagize ati: “byaridutse, byabaye ibindi bibazo n’ubu sindi inaha, ubu narahunze, nshumbitse ku muvandimwe. Ubwo nyine ni uko bimeze, natabaje ubuyobozi kugira ngo bugire icyo bumfasha bube bwanankodeshereza ariko ntibyakunze. Mbese ubu ni ukurara aho ngeze kuko nta kindi nakora.”

Undi ati: “ ubundi amazi yangiriza abaturage ava kuri kiriya kiraro, cyarifunze none   amazi arasaguka akajya mu ngo z’abaturage.”

“ iki kibazo rero cyatangiriye igihe Straberg yakoraga umuhanda, iza gukora ka ruhurura gatoya k’akagezi kitwa Mutera. Ako kageza bakagaha umwanya mutoya, akararo bagahaye kakaba gato, amasuri yaza hakuzura noneho hagafunga noneho kakamena amazi mu baturage.”

“ bakoze umuhanda nabi, badukorera ikiraro gitoya nticyashobora kwakira ayo mazi. Ya mazi yose araza nuko yagera muri cya kiraro kubera ari gitoya kandi n’abashyizemo inkombo ntoya”

“ rwose ni akaga pe! nonese ko uri kubona zimwe ziri kuriduka, hari n’umuntu ubabaje cyane nk’umukecuru witwa Nyirarucana Angelina inzu ye yaraguye, igwa anarwaye, baramubaze. Ubu umuryango we urasembera ntabwo tuzi niyo uri.”

Basaba Akarere ko kabatabara kuko inzu zikomeje kubasenyukiraho n’imyaka bahinze igatwarwa nayo mazi.

Umwe ati: “Akarere katuvugire, urabona ko amazi ari kuzura hagiye kuba ikiyaga. Kugira ngo ariya mazi bayayobore mu mugende wayo [inzira y’amazi] bagure ikiraro abone aho anyura.”

Undi ati: “ igisubizo kirambye cy’iki kibazo ni uko badukorera iki kiraro, bakakigira kinini noneho amazi ntakomeze kumeneka mu baturage.”

HABANABAKIZE Jean Claude; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyabihu, avuga ko avuga ko kubufatanye n’ikigo gishinzwe ubwikorezi, RTDA, harigukorwa inyigo iboneye yo gukosora iyi izo rigore.

Ati: “nicyo twakoranyeho na RTDA kugira ngo mu byukuri badufashe mu buryo buri tekinike bujyanye no gukemura ikibazo burundu. Icyo twagikoranyeho kandi RTDA yohereje abakozi barebe imiterere y’ahantu n’iy’ikibazo kuburyo uyu munsi bari gukora inyigo ijyanye no gukora uburyo buhabereye bujyanye bo gukemura ikibazo birambye.”

Uretse iyi miryango iri gusenyerwa n’aya mazi ava mu muhanda akanangiza imyaka aba baturage bahinze, ubuyobozi bw’akarere ka bunavuga ko hari indi miryango yari iri aho byagaragaraga ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga yagiye gucumbikishirizwa by’agateganyo. Biteganyijwe kandi ko mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha inyigo izaba yashizwe ahagaragara, hakazakurikiraho kuyishyira mu bikorwa.

Gusa  mur’iki gihe, izi ruhururura ziyobora amazi mu baturage ziziburwa umunsi ku wundi.

   @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star I- Nyabihu.

 Dec 6, 2023 - 13:48