Nyabihu: Mu tugali n’imidugudu baka ruswa  abaturage yiswe ‘Agatabi’

Hari abaturage bo mu murenge wa Rambura wo mur’aka akarere bavuga ko hari Ruswa bari kwakwa mutugari n'imidugudu yiswe Agatabi. Gusa Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko nta makuru bwari bufite ariko bugiye kuyakurikirana.

kwamamaza

Abatuye mu tugari n'imidugudu byo mu murenge wa Rambura wo mu karere ka Nyabihu bashimangira ko hari uburyo bushya busa nubuzimije bakwamo Ruswa kuko yahinduriwe izina ikitwa agatabi.

Umwe yagize ati: “ye ni Agatabi, ariko hari naho bayita Bus! Mbese bajya kugera ku kiburanwa bakajijisha ngo ni bus kugira ngo umuyobozi atabimenya. Kuyita agatabi ni ukugira ngo bitamenyekana.”

Undi ati:“hari uwo baca 200…” “abaturage bari bantoye ko nemerewe…nuko Goronome Boniface arambwira ngo nimuhe ibihumbi 50  kugira ngo mbone inka. Mubwira ko ibyo bihumbi 50 ntabibona nuko ubwo kugeza ubu inka narayibuze. Ufite amafaranga urayibona, waba utayifite rero ntayo ubona.”

Abaturage bavuga ko uretse mu mitangire ya serivise, bakwa aya mafaranga yiswe aya Gatabi, hari n'abavuga ko iyo hagize ukurikiranwaho icyaha akizwa no kuyatanga, nkuko n’ingero z’abavuga ko bayatanze.

Umwe ati: “ barajyanye bangeza ku murenge nuko Gitivu aravuga ngo ‘aba bose nimubajyane muri transit’. Noneho njyewe ngeze mu nzira, mbaza abaDasso bari banjyanye nti ‘ese ni gute umuntu yajya ku irondo wenyine, agataha asabye uruhushya none mukaba mugiye kumujyana mubatakoze irondo!’ ubwo baravuga ngo simba mvuze ibyo.”

“Ubwo banjyana kuri Transit bari kunkubita imigeri. Negezemo ariko kugira ngo mvemo, abandi bishyuye ibihumbi 10, ariko njyewe ntanga ibihumbi 50 ngo kubera ko nabashogoranyije!”

Yongeraho ko “nyewe uwayakiye ni umudasso wari wankuye I Rambura, ubwo sinzi uko babyumvikanye aravuga ati kugira ngo uriya mu mukuremo bamanze banshake. Rero kugira ngo ayo mafaranga nyatange niwe nayahaye.”

 Undi ati: “urumva yaraye rondo arivaho asabye saa cyenda asabye uburenganzira Gitifu, ariko abadasso bamuryanye bamuriyemo ibihumbi 50! Ibyo byo birazwi ntawagerayo ngo agaruke ntacyo atanze.”

Nubwo bimeze uko ariko, ubuyobozi bw'uyumurenge wa Rambura  buvuga ko nta makuru bwari bubifiteho ariko bugiye kubikirikirana, nkuko bitangazwa na MUKABALISA Salomon uyobora umurenge wa Rambura.

Yagize ati: “ ayo makuru nibwo bwa mbere tuyumvishe, ubwo turaza kubikurikirana tumenye iyo midugudu iyo ariyo, n’utwo tugali twaba dukora ibyo bintu. Gutanga ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

“ inka ubwayo, kugira ngo umugenerwabikorwa ashyirwe ku rutonde ni ibintu bisigaye bikorerwa mu nteko z’abaturage. Ubwo rero ntabwo aribyo kandi muri iyi minsi hose dufite n’abanyamabanga nshingwabikorwa bashya.”

Kuba hari Services zimwe na zimwe zitangirwa ubuntu mu nzego zibanze ariko mu murenge wa rambura zikaba zishyuzwa, hari abavuga bigora abadafite ubushobozi kwisanga muri sevices zibagenerwa.

@Emmanuel BIZIMANA /Isango Star- Nyabihu.

 Mar 8, 2024 - 08:56