Nyabihu-Jomba: Gucika kw’amateme n’imihanda bituma badashobora kujya kwivuza ku kigonderabuzima cyo mu murenge wabo.

Abatuye mu murenge wa Jomba mur’ aka karere baravuga ko bagorwa n'imigenderanire kuburyo badashobora no kujya kwivuza ku kigonderabuzima cyo mu murenge wabo bitewe nuko ibiza byaciye amateme n'imihanda. Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko buri gukora ibishoboka kugira ngo hongere habe nyabagendwa.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Jomba wo mu karere ka Nyabihu bavuga ko ibiza biherutse gushegesha intara y'Iburengerazuba yatwaye n’imihanda yo muri Jomba, ndetse n’amateme agacika.

Bavuga ko bafite ikibazo cy'imigenderanire n'imihahirane kugeza nubwo bagorwa no kujya kwivuriza ku kigonderabuzama kiri mu murenge wabo.

Umwe yagize ati: “ Warasibanganye noneho…ubu ni ukuvuga ngo urubyiruko rwacu, abana bacu n’abanyeshuli …ubu ntibakibona inzira yo kugira ngo bajye ku masomo.”

Undi ati: “ Ntabwo tujya iriya ku bitaro ntabwo bya Jomba! tujya kuri poste de santé  iri hariya ku murenge wa Jomba noneho bakaguha transfert yo kujya Kabaya cyangwa Shyira. Nonese ugiye Jomba wanyura hehe? “

“ [ubugenderane] bwarahagaze , ibiraro byose byaracitse biragenda, ubu nta kintu cy’ikiraro kigihari! Iyo imodoka itagikandagira ngo igere aha ngaha, akagare kahagere cyangwa moto itware umuntu imugeze hano, ubwo biba biturangiranye. Twe twabaye nk’abaguye mu mazi.”

“ byatwaye Ibiraro byose biragenda, ubu ni ikibazo gikomeye cyane. ejo bundi mu kwa 12 , igihe imvura izaba iri kugwa ndetse no mu kwa cumi, nta mwana uzajya ajya ku ishuli . batadutabaye ngo wenda kuri iyi mpeshyi bibe byatindwa noneho abana bazabone aho banyura bagiye ku ishuli ni ikibazo gikomeye. Abana b’iyi hirya ntibaba bakigiye kwiga kandi nta handi bajya uretse ku kigo cy’amashuli cya Nyamitanzi. Urumva aho hakurya bahera hakurya kuko uyu mugenzi uruzura cyane.”

Basaba ko bafashwa bakongera gukorerwa iyi mihanda n'ibiraro byacitse bigasanwa kuko bikomeje kubagora cyane.

Umwe ati: “ikintu cya mbere dusaba ni ukudukorera ibiraro kuburyo n’uwaba afite akazigo hakurya yakwambutsa igare , ukazana akazigo kawe cyangwa ukajya mu murimo bikakorohera.”

Undi ati: “urabona ko kuva iriya nkangu yo hejuru yaracitse hano ntiwakwambuka kuko nta hantu wa nyura, na moto ntiyakwiteza hano! Ni ukugenda ukagera ku murenge wa Jomba aho waturutse…niho wabona aho ukandagira. Urumva ko umubyeyi wacu ufite inda cyangwa umuntu urembye ashobora kudupfana cyangwa akabyara uwapfuye kubera ikibazo cy’ibiza twahuye nabyo.”

“ turasaba ubufasha bwo kugira ngo batwubakire ibiraro nk’uko byari bisanzwe kuko umuntu yavugaga ati njyewe ndakoresha ubukwe , kuva ari imisozi tuzaca muri iyi nzira, tuzaca aha hatunganye kubera ko ari umuhanda unoze ariko ubu ntibikibaho! Bisaba ngo bajyane abasore, nta mukobwa cyangwa umutegarugori ugitaha ubukwe , ngo ave ku musozi ajye ku wundi.”

Mukandayisenga  Antoinette; Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, avuga ko bari gukora ibishoboka kugira ngo izi nzira zongere zibe nyabagendwa.

Ati: “Birumvikana barabivuga, Akarere kakareba kakagira icyo kabikoraho ariko ibibazo byaba bihari n'Umurenge ubwawo icyaba kirimo cyasaba imbaraga zirenze ubushobozi bwabo, Akarere karahari kugira ngo kabibafashe. 

Uretse kuba mu karere ka nyabihu hari aho ibiza byangije cyane kubera ko ari mu gace k'imisozi miremire maze amazi akangiza imihanda, ahandi imisozi igatenguka, ndetse no mu bibaya byaho hari aharengewe n'amazi.

 Ibiza byasibanganyije byinshi muri aka gace nubwo ntawakwirengagiza ko hari naho mur’ aka karere byatwaye ubuzima bw'abantu ndetse n’ibikorwa remezo birimo amashanyarazi, imihanda n'ibindi byagiye. Icyakora uko hagenda haboneka ubushobozi hari ibiri kugenda byongera gukorwa.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Nyabihu.

 Jul 24, 2023 - 11:32