Nyabihu: Barinubira kugura serivise za leta zisanzwe zitangirwa ubuntu

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe baravugako binubira ko hari service za Leta zitangirwa ubuntu zirimo no kubakemurira ibibazo ariko bo bakazishuzwa n'ubuyobozi bwo mu tukagali n'imidugudu. Nimugihe Ubuyobozi bw'akarere ka Nyabihu bushimangira ko nta muturage ugomba kwishyura servise nkizo, bukavuga ko bagiye gushaka abayobozi bazishyuza kuko byaba ari ruswa.

kwamamaza

Iyo ugeze mu mudugudu wa Bikingi, Akagali ka Kijote mu murenge wa Bigogwe wo mu karere ka Nyabihu, uhasanga abaturage bahuriza ku  kuba binubira kwishyuzwa ikiguzi ncya serivise za Leta ubusanzwe zitangirwa ubuntu zirimo gukemurirwa ibibazo n'izindi.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star, yageraga muri uyu mudugudu wa Bikingi, umwe mu bahatuye yagize ati:“ujya kubaregera ngo baze mu kibazo cyawe ahubwo bakakubaza amafaranga! Mudugudu n’abanyesibo. Waba udafite ibihumbi bitanu se bakakugira mu kibazo.”

Undi ati:“waba ufite amafaranga ari munsi y’ibihumbi 10 bakakuzira mu kibazo se? ba mudugudu…naba gitifu bose basigaye bameze uko! Abanyesibo, ba mutekano…bose ni kimwe!”

“abayobozi baha b’ibanze, umuyobozi umushyira ikirego cyawe aho kugira ngo acyumve…nta mafaranga ntacyo mwavugana. Umuyobozi wajya kumurega ugasanga yibereye mu kabari. Wagira ngo uravuga ku buyobozi bundi, ngo nta muyobozi waregera….”

Abatuye muri Kijote bavuga ko ibyo bikomeje nkubagiraho ingaruka bitewe nuko udafite amafaranga atabona aho aregera. Basaba ko bafashwa bigahunduka.

Umwe ati: “ziturenganure mbese zigere muri uyu mudugudu….”

Undi ati:“utabahaye amafaranga ntibakuzira mu kibazo, mwatuvuganira.”

Mukandayisenga Antoinette; Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, avuga ko nta muturage ugomba kwishyuzwa serivice za leta zitangirwa ubundu. Avuga ko bagiye gukurikirana abayobozi babikora kuko byaba ari ruswa.

Ati:“ikintu cya mbere ni ukwamagana ruswa. Buriya umuntu agiye gusaba serivise akabanza kumusaba ubwo buryo n’ayo mafaranga bavuga, ubundi aba ari uburyo bwa ruswa. Ahubwo muri ako gace turabikurikirana twumve, tugize amahirwe twabona nk’umwe mubabivuze. Ariko ikiriho ni uko nta muturage ukwiriye kwihereranywa n’umuyobozi, aho ngaho hasi cyangwa no ku rundi rwego urwo rwaba ari rwo rwose ngo tubyemere ko bagenda bagafata umuturage gutyo. Numva ikiriho ni uko aho byaba bimeze gutyo hose abantu babitangira amakuru, tugakurikirana.”

Abaturage banagaragaza ko uretse kuba uwabuze amafaranga arenganwa n’uwari we wese kubera kutagira kivugira, n’ibibazo bisanzwe baba bagomba gukemurirwa n'ubuyobozi bubegereye hari abatabijyanayo bitewe nuko baba basabwa amafaranga kandi ntayo bafite.

Bavuga ko ibyo bituma hari bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze nko mu tugali n'imidugudu batakarizwa icyizere nabo bayobora kubera iyo myitwarire.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Kijote –Bigogwe- Nyabihu.

 Jan 26, 2024 - 14:29