Nyabihu: Bambuwe uburenganzira ku mirima yabo n’akarere!

Abaturage bo mu murenge wa Rugera wo muri aka karere baravuga ko bambuwe n'akarere uburenganzira ku mirima yabo nyuma yaho bimwe ibyangombwa byo kujabura umucanga mur’iyo mirima. Ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba buvuga ko iby’aya makimbirane aterwa n’ibinombe mu tundi turere nka Rutsiro na Rubavu. Gusa buvuga ko bugiye no gusuzuma no mu karere ka Nyabihu.

kwamamaza

Abaturge bavuga ko bimwe uburenganiza ku mirima yabo ni abahoze bacukura umucanga mu migezi ya Giciye na Nyamutera iherere mur’aka karere ka Nyabihu.

Bavuga ko nyuma yo kwibumbira muri koperative yiswe ‘Tunoze ubwubatsi’, basabye icyangombwa cyo gucukura umucanga ku mbuga ziri muriyo mirima yabo, ahubwo kigahabwa kampani yaje ibabwira ko iturutse ikigari yitwa Kigali Trast, maze bo bayibera abakozi.

Yongeraho ko iyo kampani yarangije akazi kayo nuko nabo bahitamo gukora kampani kugira ngo barebe ko bahabwa ibyangombwa bibemerera kujabuira umucanga ku mirima yabo, ariko hashize umwaka urenga basaba ibyangombwa, bahamagara mu karere babaza aho dosiye yabo igeze bakababwira ko nta bushobozi bafite kandi ibya mbere byarakozwe nabo.

Aba baturage ntibatinya kuvuga ko hari bamwe mu bayobozi bo mu karere babyihisha inyuma, bakibyirira intumwa zabo.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yasuraga aba baturage, umwe yagize ati: “umuyobozi wo mu Karere nabonyemo usa naho yarabirimo ni uwo bita Directeur mu Karere! Impwmvu mvuga ko ariwe nabonaga ampamagara ambaza ngo ‘ aho hantu ushaka gukorera uhafite ubutaka?’ noneho nkibaza nti ese ‘umuntu ambaza ubutaka ate kandi njyewe ntashaka kugurisha, ahubwo icyo nshaka ari uruhusha rwo nkorere muri bwa butaka.”

Undi ati: “urabona ko iyi sambu iri aha haruguru ni iyanjye, nahaguze kugira ngo twiteze imbere, abantu bagire ikintu bageraho. Ariko aho bahafungiye ni ibibazo, urumva kugira ngo ubone udufaranga, kugira ngo ugire gute…ubwo mbese ni ugusigara twigunze gutyo.”

“ ariko ni amatiku yagiye aturuka mu karere bari kuza kuharwanira: umwe ati’ndashaka…”

Gucukura umucanga muri iyi mugezi byarahagaritswe, abasaba ibyangombwa byo kubikora byemewe n’amategeko ntibabihabwa mugihe byari bitunze imiryango itandukanye. Abo bavuga ko ubu badafite aho bakura ibibatunga.

Umwe yagize ati: “twahavanaga isabune, mituweli, akenda keza, tugakaraba tugasirimuka ariko abo bantu bo ku karere bamaze kuza ntitwongera kubaho neza!”

Undi ati: “ ingaruka ni nyinshi cyane! urugenro nkanjye ndacyari muto narinkeneye kwiteza imbere. Niba narimfite nk’agakopera kampemba umwaka warangira nkagura nk’inka….”

DUSHIMIMANA Lambert; Umuyozi w’Intara y’Iburengerazuba, avuga ko bari bazi ibi bibazo by’amakimbirane yo mu binombe avugwamo n’abayobozi ariko mu turere nka Rutsiro na Rubavu.

Gusa avuga ko ibyo mu karere ka Nyabihu bagiye kubisuzuma, bakabishakira igisubizo kirambye.

Ati: “aho turaza kuhakorera, n’ibirombe turaza kubijyamo! Iza Nyabihu ntabwo nazumvishe, izo numvishe ni iza Rutsiro ariko nzi ko muri utu turere twacu twa Nyabihu, Rutsiro, Rubavu…hari ibintu nk’ibyo byinshi cyane! ndakeka ko byose ari ukubifatira gahunda ihamye.”

Isango Star yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu ariko ntibyayikundira. Gusa yari yasabwe n’ubuyobozi kubugaragariza mbere ibibazo yifuza kubaza nuko nyuma yo kubitanga birangiriraho.

Abinyujije mu butumwa bugufi, umuyobozi wungirije w’aka karere ka Nyabihu yagaragarije Isango Star ko aba baturage bibumbiye muri ‘Tunoze ubwubatsi’ bamaze imyaka irenga 7 basaba ibyangobwa ariko ubuyobozi bukaba butegereje inama buzagirwa na Rwanda mining Board (RMB) kugirango hafatwe icyemezo cyo kubaha ibyangobwa.

Nimugihe kampani yakozwe n’ababa baturage nayo irengeje umwaka isaba iki cyangombwa cyo gucukura mu mirima yabo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Nyabihu.

 Sep 29, 2023 - 17:02