Nyabihu: Abatuye hafi y’ikimoteri cy’isoko ryo ku kora barinubira imyanda imenwa mu mirima yabo.

Abatuye n’abafite imirima hafi y’ikimoteri cy’isoko ryo mu kora riherereye mu murenge wa Bigogwe barinubira ko imyanda irimo parasitike n’amacupa y’ibyuma amenwa mu mirima yabo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kuvugana n’abatwara iyi myanda ndetse n’iki kimoteri cyashaje kigakorwa neza kugira ngo ikibazo gikemuke.

kwamamaza

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe wo mu akarere ka Nyabihu, batuye hafi y’ikimoteri cy’imenwamo imyanda iva mu soko rya kora, bavuga ko babangamiwe no kuba  imyanda irimo itabora ijugunwa mu mirima yabo.

Umwe yagize ati: “ ko muba mwashize imyanda itabora mu murima aba ari ifumbire muri kuduha? Nuko bakavuga ngo barabikuramo, ariko akenshi nitwe tubyitongorera. Wajya kureba nko mu gitondo ugasanga batayemo nk’igifuka kirimo amashashi n’ibindi bitabora!”

Undi ati: “ nk’iyi mwanda itabora , wenda uramutse uteye nk’ikirayi kigashorera ku ishashi ntabwo cyagenda! Nk’uri kubagara wambaye ibirenge nuko ibicupa bikakwica. Ubwo rero birabangamye cyane.”

Icyakora abatungwa agatoki ni abatwara iyi myanda bakayimena mu mirima y’abaturage. Bavuga ko ibyo akenshi biterwa nuko aho ikimoteri kiri ari kure, ndetse n’inzira ijyayo ikaba yarangiritse. Ibyo kandi byiyongeraho kuba iki kimoteri gishaje cyane.

Ati: “mu gihe cy’imvura inzira irasaya, nuko tukambuka tutikora ku mutwe, bikatubangamira cyane.”

Aba baturage basaba ko iki kimotero cyavugururwa cyangwa kikimurwa kigakurwa hagati yabo kuko cyangiriza imirima yabo ndetse kikabateza ibindi bibazo.

Umwe yagize ati: “ni ukubwira bariya bakora mu isoko bakareka kumena mu murima ibintu by’ibishashi bitabora.”

Undi ati: “twasaba kucyimurira ahantu hatari abaturage, hari honyine cyangwa bakagikora neza.”

SIMPENZWE Pascal; Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko bagiye kuvugurura iki kimoteri ndetse bakaganira n’abatwara iyo myanda ntibongera kwangiza iyi mirima y’abaturage.

Ati: “ikibazo twarakimenye ndetse turi kugikurikirana dufatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse na kampani ikora isuku. Igisubizo cyohuse twaba tubonye n ugutunganya kiriya kimoteri gihari, kikaba cyatunganywa noneho imyanda ibora n’itabora bigatandukanywa. Ndetse no kuba imyanda yuzuye tugomba kuyihavana, tukayimura tukayijyana ahandi.”

“ turongera kuganira by’umwihariko n’abashinzwe gukora isuku kugira ngo icyo kintu bacyubahirize, bubahe imirima y’abaturage.”

Iruhande rw’ibi, Abaturage banagaragaza ko bitewe no kuba iki kimoteri kirangaye, iyo imvura iguye kivamo umunuko uba usamira hose, kuba bafite abana bato hari nubwo babacika bakakijyamo kubera ko kidafunzwe, ibibongera impamvu zo guhangayiko cyabatera n’indwara.

@ Emmanuel BIZIMANA/Isango Star-Nyabihu-Bigogwe.

 May 2, 2023 - 13:21