Nyabihu: Abahoze ari abasilikari barinda ishyamba rya Gishwati bugarijwe n’ubukene

Abahoze ari abasirikari mu ngabo z’u Rwanda (Reserve Force) [ubu] barinda ishyamba rya Gishwati baravuga ko imiryango yabo iri guhangana n’ingaruka z’ubukene kubera ko bamaze amezi arenga 6 badahembwa. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko byatewe n’impamvu zirimo no kuvugurura amasezerano ariko buri gukirikirana uko bakwishurwa bidatinze.

kwamamaza

Abahoze ari abasirikare basezerewe ariko ubu baba muri Reserve force barinda ishyamba rya Gishwati mu karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze amezi arenga atandatu badahembwa, bikaba bikomeje kugira ingaruka ku miryango yabo.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “reserve force ku rwego rw’Intara, abo bose twarabibamenyesheje nuko baratubwira ngo nitube twihanganye ngo amafaranga bazayohereza, turategereza weee ariko amezi abiri ararangira, atatu ajyaho, ane ajyaho, ukwa gatanu kujyaho n’ukwa gatandatu.”

Undi ati:” Ikibazo dufite ni amafaranga tutabona, tumaze amezi atandatu tudahembwa, twabuze amafranga yo kwishurira ishuli abana bacu, mituweli ntayo, natwe turiho ntacyo turya, icyo wakoraga ngo ubone icyo urya none ntitukikibona.”

Basaba ko bakishyurwa kugirango nabo bakomeze ibikorwa byo kubateza imbere byasubiye inyuma.

Umwe ati: “twebwe difite imiryango yacu, hari n’abakodesha abtaba mu mazu yabo. Noneho ni ukuvuga ngo niba mfite umwana wiga, igihe yagombaga kujya ku ishuli, ntiyagiye ku ishuli! Niba ari mituweli nagombaga gutanga, icyo gihe nta mituweli nabonye! Kuko reserve force irakora, igahembwa. Mbere baduhembaga neza tukabona amafaranga twishyuriye imiryango yacu, noneho ubu ntabwo twigeze twishyurira imiryango yacu kubera ko amafaranga yarabuze. Dushaka ko baduha amafaranga yacu.”

Undi ati: “ turasaba ngo baduhe amafaranga kuko turababaye cyane. turashaka ko mudukorera ubuvugizi turebe ko twabona amafaranga.”

MUKANDAYISENGA Antoinette; Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, avuga ko kumara ayo mezi batarishyurwa byatewe n’impamvu zirimo guhindura amasezerano. Gusa yemeza ko biri guhabwa umurongo kandi ko mugihe cya vuba baraba bishyuwe.

Ati: “ ariko ikibazo aho kiri, kiri mu nzira nziza. Ikibazo cyari cyabayeho ni ikijyanye n’amasezerano yari yarangiye tugomba kongera kuyavugurura, kongera gukora amasezerano mashya.”

“Ndetse hanazaho yuko imicungire y’amashyamba, hafi igice cyose gisa n’icyahawe natwita Rwiyemezamirimo uri kwikorera ku giti cye, ariko ikiri amahire nawe twaranaganiriye tumusaba yuko nawe abantu yazakoresha, yazakoresha abo twari dusanzwe dukorana. Icyo ngicyo rero cyo kubishyura kiriho kandi biri muri gahunda, ndakeka bitaratinda.”

Abarinda ishyamba rya GISHWATI banavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku buyobozi bubegereye ndetse n’ubwa Reseve force, bukabizeza ko mu minsi mikuru yashoje umwaka ushize w’2023 buzabaha ayo kwifashisha ariko bagategereza bagaheba.

Bavuga ko abenshi muribo bagenda bagwiza amadeni batyo, kuburyo bibagora kubona aho banyura mu gace bakoreramo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-GISHWATI mu karere ka Nyabihu.

 Feb 2, 2024 - 07:38