Nyabihu: Abahinzi bahabwa imbuto itera, none barasaba ko yajya ibanza gusuzumwa niba yihanganira ubukonje bwaho.

Abahinzi barasaba ko mbere yo guhabwa imbuto , byumwihariko iy’ibigori, hajya habaho kubanza kureba niba zihanganira ubukonje bwaho, ndetse zikazira igihe kuko iyo byirenangijwe barumbya. Icyakora Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwagejejweho iki kibazo, bari gukorana n’inzego z’umuhinzi kugira bishakirwe igisubizo kirambye.

kwamamaza

Abatuye mu murenge wa Jomba wo mu karere ka Nyabihu, byumwihariko abatunzwe n’ubuhinzi, bavuga ko mbere imbuto bahabwaga yeraga neza bityo umusaruro ukarumbuka, none basigaye babazanira imbuto ntizere, mugihe izindi zitemera   cyangwa ngo bakazibazanira impita gihe.

Umwe yagize ati: “inaha iki gihe twabaga twejeje ibigori pe! uhura n’umwana ugenda ajya ibigori mu nzira ariko ubu byaranze! Ubundi binal twaragiye turayibura, hybride ya mbere twarayibura , ahubwo bagenda bazana ibindi ngo za rahama, izo inaha ntanubwo zirenga n’umutaru! Kandi nawe urabibona, reba hariya hakurya, Nonese buriya ni ibigori!? N’inka ntiyabirya!”

Undi ati: “ni imbuto mbi ! ikibazo cy’ibigori bazana imbuto ntibasha kurenga ku butaka! Niyo bihanganye barayizanye ntimera! Ubu nawe urabibona ko imisozi yambaye ubusa! Ubu imbuto bazana ntizera, ikindi iyo yihanganye ngo izera ntimera!”

“ n’igihe biziye uri muri Tubura kubera ko yahinze saison ya mbere ntiyejeje ibigori! saison ya kabiri ntibyameze! ikindi cya gatatu n’igihe bibonekeye, biboneka igihe cyararenze!”

Aba bahinzi basaba ko bafashwa kubona imbuto ishobokanye n’ubutaka bwaho kandi yihanganira ubukonje bwa Nyahihu. Ibyo bikiyongeraho kugibonera igihe.

Umwe ati: “turasaba ko abashinzwe gutubura imbuto bajya bareba ijyanye n’ahantu na milieu y’akarere. Niba ahantu hakonja, bakatuzanira imbuto izihanganira ubukonje. Niba ahantu hashyuha, bakazana imbuto yihanganira ahantu hashyuha. Naho twe bapfa kuzana. Urugero niba ari nk’imbuto yari kwera hasi muri Vunga, hasi mu kibaya hashyuha, nuko natwe bakayituzanira.”

Undi ati: “ niba ari sason yo mu kwa munani, ibigori bakagombye kubitanga mu mpera z’ukwa karindwi kugira ngo tuzatangirane n’imvura ya mbere yo mu kwa munani kugira ngo tubone umusaruro, kuko umusaruro ni imvura!”

MUKANDAYISENGA Antoinette; Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, avuga koubuyobozi buzi iby’ iki kibazo cy’abahinzi nabo kandi inzego zifite aho zihurira n’ubuhinzi zose kugira ngo hasuzumwe neza impamvu yabyo.

Ati: “ibyo rero bagiye babivuga nuko natwe tukabibwira abantu bo muri RAB, ndetse ababifite mu nshingano ku bijyanye no gukurikirana imbuto naho ihingwa, ibyo bavuze y’uko babikoraho, bakareba niba ikibazo ari imbuto yahananiwe kuko kugira ngo ibintu byere bigira impamvu zitandukanye.”

“ hari nanone guhinga no gukurikirana niba ubutaka bwashyizwemo ifumbire.”

Mu  murenge wa Jomba wo mu karere ka Nyahihu ni agace kari mu misozi miremire ariko kandi kanagira ubukonje bwinshi. Abahatuye benshi batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi ari nawo bakora umunsi ku wundi ndetse ninayo bakesha imibere yabo ya buri munsi.

Gusa ubu bagaragaza ko imibereho yabo itameze neza, kuko uretse no kurumbya n’abari baragize amahirwe yo kumeza imyaka yatwawe n’ibiza.

Bavuga ko ibyo bisaba ko inzego bireba zitekereza ku gihingwa kivuguruye cyabafasha kwikura mu bukene.

 Aug 9, 2023 - 11:14