Nubwo umusaruro mbumbe w’iyongereye, uw’ibihingwa ngandurarugo waragabanutse.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, kiratangaza ko umusaruro mbumbe w’igihembe cya mbere cy’umwaka 2023 wazamutseho 9.2% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize w’2022. Ubu umusaruro mbumbe w’igihugu uri kuri miliyari 3.901 Rwf, uvuye kuri miliyali 3.021 Rwf by’umusaruro mbumbe z’umwaka ushize. Nubwo bimeze bitya ariko, hari aho umusaruro wagabanutse.

kwamamaza

Ibi byatangajwe kur’ uyu wa mbere mu kiganirio n’itangazamakuru, aho mu gikorwa ngaruka gihembwe, NISR itangaza umusaruro mbumbe w’igihembwe, mu kigereranyo cy’icyo gihembwe n’icy’umwaka uba wawubanjirije.

Aganira n’itangazamakuru, Murangwa Yusuf; umuyobozi mukuru w’ik kigo avuga ko umusaruro mbumbe w’igihembwe cya mbere cy’2023 wazamutseho 9.2% ugeranije n’icyo mu mwaka w’2022.

Yagize ati: “Mu gihembe cya mbere cy’uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igohugu wari miliyari 3.901 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 3.021 yo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize. Muri iki gihembwe, umusaruro mbumbe wazamutse ku rugero rw’9.2%, aho ubuhinzi bwazamutse 1%, inganda 9%, serivise 13%.”

Dr. Uzziel NDAGIJIMANA; Minisitiri w’imari n’igenamigambi, avuga ko iyo bimeze bityo umusaruro ukiyongera bitanga icyizere ku igabanuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibindi ku isoko, bityo ntibikomeze gutumbagira.

Ati: “buriya impamvu nyamukuru ry’izamuka ry’ibiciro ni umusaruro, ariko hakaza n’izindi mpamvu. Hari nk’ibituruka hanze byahenze nabyo bigira ingaruka ku biciro bya hano, iyo umusaruro ubaye mukeya birazamuka. Ariko mu biciro, impuzandengo y’ibicuruzwa byinshi na za serivise byise bihuye, haba ibikomoka mu gihugu n’ibituruka hanze, iyo bihujwe nibwo biguha icyerekezo cyose cy’izamuka ry’ibiciro.”

“ ariko kugeza ubu, uko imibare y’uyu mwaka ibiteganya, ubundi tugomba gusoza uyu mwaka, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro waragabanyutse cyane, utakiri imibare ibiri ahubwo uri munsi.”

“ ubundi twateganya ko ari 7, 8% mugihe ibintu bigenze uko tubiteganya nta giciyemo hagati cyatuma wenda iryo giteganya rihinduka.”

 MURANGWA Yusuf;Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, avuga ko hari n’ingaruka nziza ku izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu mu ruhare rwawo ku iterambere ry’imibereho myiza ku muturage bwite.

Yagize ati: “ aho ngaho iyo ubukungu buzamutse harimo ibice bitandukanye by’ubukungu. Ariko muri rusange, iyo ubukungu bwazamutse, tuba tugomba kubona imibereho y’umuturage izamuka. Iyo ubukungu buzamutse bivuze ko abanyarwanda baba bakoze imirimo bakunguka. Aha niho GDP izamuka.”

“ hari umubare mwiza tujya tureba y’iby’ubucuruzi burangura n’ubudandaza. Iyo buzamutse biba bivuze ko abanyarwanda bari baragura, kandi ntabwo bagura badafite ubushobozi bwo kugura. Aha ni igipimo cyiza kuko byazamutse 17%. Urumva ni urugero rwiza aha ngaha.”

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize w’2022, umusaruro muri servise wari 44 %by’umusaruro mbumbe wose. Ubuhinzi bwari bwatanze 27% inganda zatanze 22%, naho muri iki gihembwe mu byiciro by’ubukungu umusaruro wiyongereye mu buryo bukurikira. Ubuhinzi ni 1%, inganda 9%, serivisi 13%.

 Mu byagabanutse harimo umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho ku kigero cya 3% ndetse n’umusaruro wa servise z’ubuzima nawo wagabanutseho 3%.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jun 20, 2023 - 07:07