Ntibumva impamvu kizira gucisha akanyafu ku mwana kandi byarahoze bifasha mu kurera

Hari Ababyeyi bo mu karere ka Kayonza bavuga ko batumva impamvu bahanirwa guhana abana babo babacishijeho akanyafu, mu gihe kera byarafatwaga nk'imwe mu nzira yo gukebura umwana haba mu rugo cyangwa ku ishuri, ndetse bikagira akamaro gakomeye mu burere bw'umwana.

kwamamaza

Abo babyeyi bavuga ko kuva kera umwana wakoraga amakosa yakeburwaga n'ababyeyi be, abaturanyi ndetse n'abarimu, maze byaba na ngombwa bakamucishaho akanyafu kandi  bigatuma ikosa yakoze akarireka burundu. Ariko ubu ngo nta mwana ugicishwaho akanyafu, iyo bibaye ahita yirukira kuri RIB, ugasanga uwamuhanye arabizize.

Bahamya ko ibyo bibangamira uburere buhabwa abana, bagasaba inzego zibishinzwe kujya zisesengura mbere yo guhana umubyeyi cyangwa umwarimu azira uko yakebuye umwana amucishijeho akanyafu.

Umwe muri abo babyeyi yavuze ati: "Muri iki gihe nta mubyeyi ugihana umwana! Umwana arakora ikosa, wamuhana akajya kukurega bikaba byakuviramo n'igifungo. Njyewe numva nka Leta yatwicaza ahantu, igahamagara abantu bakuru ikababwira ko guhana umwana kuva na kera byahozeho. Tukirinda kumubabaza ariko tukabahana. Nibwo umwana azumva."

Undi nawe yagize ati:"Ubundi wakubitaga umwana akagira ukuntu umukebura. Ntabwo uba umwishe, ntabwo uba mwanze. Uba ugira ngo akurikirane icyo umubwiye. Kandi uwo mwana aravuga ati 'koko icyo umwarimu yankubitiye ni ugukererwa!'  Ubwo rero katabayeho dusanga tutarera kuko natwe twakuriye kuri ako kanyafu kandi ntawapfuye kubera umunyafu."

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, Nyemanzi John Bosco, nawe yemeza ko kuva kera gucishwaho akanyafu byagiraga uruhare mu guha abana uburere: haba iwabo no ku ishuli.  Avuga ko gukebura umwana muri ubwo buryo nta kosa ririmo ndetse n'abatabikora bajye babikora ariko bakirinda kumukomeretsa cyangwa kumuvuna.

Ati:" Gukebura umwana ni ibisanzwe, ni ibigize uburere n'uburezi bw'umwana. Hari ibikorwa n'ababyeyi be, hari ibikorwa n'abarimu. Mu muco wacu uduha inshingano zo guhana no gukebura umwana wifashe nabi, numva ari igikorwa gikwiye gukomeza. Ahubwo aho bidakorwa bikwiye gukorwa."

Yongeraho  ko " Rero habayeho guterera iyo, ukumva ko umwana yabaho, yego akishyira akizana ariko igihe yaba akoze ibitari byo akabihanirwa. Ibyo ni inshingano z'ishuli, ni inshingano z'ababyeyi."

Icyakora itegeko n°71/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n'andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo nibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi 200 ariko atarenze ibihumbi 300.

@ Djamali Habarurema/ Isango Star- Kayonza.

 May 21, 2025 - 11:56