Guha ubushobozi abagore byahinduye byinshi mu byamusubizaga inyuma

Amasezerano ya Maputo avuga k'uburinganire bw’umugore agaragaza ko guha ubushobozi abagore byahinduye byinshi byatumye hari intambwe yatewe bitandukanye nuko umugore yafatwaga mbere, kuko ubu byibura 50% y'ibimaze kugerwaho mu bihugu by’Afurika mu myaka 20 ari intambwe nziza.

kwamamaza

Kuri uyu wa mbere ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore w’Afurika, insanganyamatsiko y'uyu mwaka yo kwizihiza umunsi w’umugore w’Afurika yunze ubumwe ni “Imyaka 20 y'amasezerano ya  Maputo, amategeko , Abafatanyabikorwa n’Abaturage ” iyi nsanganyamatsiko ikaba igaragaza urugendo rw’imyaka 20 y’amasezerano ya Maputo n’ubwo yahinduye uburinganire bw’umugore muri Afurika no guha ubushobozi abagore.

Kuruhande rw’u Rwanda n'amahirwe yo kwerekana ko hagikenewe iterambere ryuzuye rya Afurika hibandwa ku iterambere n’uburinganire ndetse n'ubwuzuzanye by’umugore w’Umunyafurika mu nzego zitandukanye, nkuko bivugwa n’umuyobozi w’ungirije wa Pan African movement ishami ry'u Rwanda, Twagirayezu Epimaque.

Yagize ati "ihohotera rishingiye ku gitsina rivuyeho, gutsikamirwa k'umugore birarangiye ariko tunatekereze ko twifuza uburezi bufitiye Umunyafurika akamaro kandi bushobora gusubiza ibibazo by'umuturage w'Afurika".

Madam Rose Rwabuhihi ushinzwe guteza imbere ihame n’uburinganire n'ubwuzuzanye yavuze ko iyi ari intambwe yatewe bitandukanye n'uko umugore yafatwaga mbere, kuko hari 50% by'ibimaze kugerwaho, harimo guteza imbere uburenganzira bw’umugore w’Umunyafurika ariko hakiri n’ibibazo byinshi.

Yagize ati "iyi Maputo yaje igirango yemeze Abanyafurika yuko abagore ari ibiremwa bimwe n'abagabo bakwiriye amahirwe amwe, bakwiriye kugirango bahabwe uburenganzira bwabo........ hari ibihugu 50% muri Afurika bimaze kwemeza ko hakwiriye kuba igihembo kimwe ku murimo ungana, bivuga ngo haracyari ibihugu bitemera ko umugore n'umugabo bakora umurimo umwe bafite ubushobozi bumwe bahembwa kimwe, turacyafite ikibazo".  

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeannette yavuze ko guhurira hamwe byabafashije gusubiza amaso inyuma bakareba kubyo bagezeho bahereye ku mwana w’umukobwa, kuko gushyiraho amategeko abafasha ari intambwe nziza Afurika yateye ndetse hakaba hari n'intego bihaye kugirango iri hame ribashe kugerwaho. 

Ati "Abagore bagize hejuru ya 50% by'abanyarwanda n'imbaraga, bafite amaboko, bafite ubwenge, igihe tutakoze ngo icyo gice kinini cy'abanyarwanda cyubakirwe ubushobozi n'iterambere twifuza kugeraho nk'igihugu ntabwo byakunda, gushyiraho amategeko agufasha kugera kucyo aricyo cyose ni intambwe yambere uba uteye....."    

Muri uyu mwaka porotokore ya Maputo yabaye igikoresho cyo guteza imbere uburenganzira bw'umugore ku mugabane wa Afurika. Uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku mugabane wa Afurika, mu Rwanda ukaba wizihijwe ku nshuro ya kabiri, ni mu myaka 100 yo kwibohora kwa Afurika.

Wizihizwa buri mwaka kuva mu 1974, muri 1962 nibwo abagore baturutse ku mugabane wa Afurika bose bahuriye i Dar es Salaam muri Tanzania maze bashinga umuryango w’abagore Pan-African (PAWO). Intego y’uyu muryango kwari ukuzamura imibereho y’abagore muri Afurika no guteza imbere kwibohora kwabo.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali 

 Aug 1, 2023 - 07:51