Ntibari basobanukiwe n’uko bafata abafite indwara ziterwa n’ibibazo byo mu mutwe

Urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga muri kaminuza y’u Rwanda/ ishami rya Rukara riherereye mu karere ka Kayonza bavuga ko batahaga agaciro umuntu wahuye n’ibibazo byo mu mutwe rimwe bakamubwira amagambo amukomeretsa batabizi bigatuma ibibazo byiyongera. Ibi babitangaje yo guhabwa ibiganiro bigamije kubafasha gusobanukirwa ibirebana n’ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo bazatange umusanzu mu kurwanya indwara ziterwa n’ibyo bibazo.

kwamamaza

Ni ibiganiro byiswe Youth Friendly mental health complain,byateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo.Bamwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro, bavuga ko babonaga umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe ntibamenye uko babyitwaramo,rimwe bakaba bamubwira amagambo ashobora kumukomeretse ariko ngo nyuma y’uko bahuguwe,bagiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya indwara ziterwa n’ibibazo byo mu mutwe.

Umwe ati: ‘ niba nabonaga umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe nkumva namugira nk’umusazi, wenda ni umuntu naha akato, ntabwo bizasubira. Kimwe nzajya nkora ni ukumwegera nkamuganiriza nkabanza nkamenya ikibazo afite noneho nkamugira inama bitewe n’icyo kibazo.”

Undi ati: “ mu by’ukuri, twebwe twabifataga nk’ibisanzwe, twumva ngo umuntu afite ibibazo byo mu mutwe twumvaga ari nk’ubusazi. Ariko ni ibibazo bigenda bibaho mu buzima busanzwe, ariko twabonye uburyo dushobora gufashamo umuntu.”

“ cyane cyane nk’abarezi tuzahura n’urubyiruko rw’u Rwanda rufite ibitekerezo bitandukanye , ntabwo twabafata kimwe. Rero tugomba kwita kur’abo kugira ngo turebe uko twabafasha tubasanishe n’abandi.”

Samuel Munderere ;umuyobozi wa Solid Minds umuryango utanga ubujyanama ku bibazo by’indwara zo mu mutwe, avuga ko batekereje gufatanya na Leta nyuma y’uko bigaragaye ko urubyiruko rwugarijwe n’ibi bibazo. Avuga ko bahisemo guhuriza hamwe abanyeshuli kugira ngo bafashwe gusobanukirwa n’ibibazo byo mu mutwe maze bafashe urubyiruko bagenzi babo babifite.

Ati: “ usanga kenshi urubyiruko rufite ibibazo bijyanye n’indwara n’ubuzima mutwe cyangwa se ibibazo bishobora gutuma bagera kuri izo ndwara. Tugerageza kubegera mu bigo, mu mashuli bigiramo dukora ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ko ibyo bibazo bihari no gufasha abanyeshuli gutangiza uburyo bwabo bwo kujya bikemurira ibibazo, badategereje ko bajya mu bitaro kwivuza.”

Mukanoheri Josepher; umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, avuga ko kimwe mu bishobora gutuma habaho ibibazo byo mu mutwe harimo kutikunda. Asaba abantu kwikunda bakirinda kwitera ikizere ndetse n’uwabona ufite ibyo bibazo yamufasha kwigarurira ikizere.

Ati: ‘ wa muntu tubona wiyahura, ntabwo aba acyikunda. Ariko iyo ufashije umuntu kuzamura icyizere, kumva ko yikunze, kumva ko afite agaciro, inama tubagira   akenshi ni uko umuntu wese yaba urubyiruko cyangwa n’undi kudahura n’ikibazo ngo ucyihererane ushaka inshuti wizeye uganiriza.”

Ibi biganiro bya RBC n’abafatanyabikorwa bayo byitabiriwe n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda mu mashami ya Rukara mu karere ka Kayonza, Rwamagana ndetse na Nyagatare.

Aba bakaba ari abatoranyijwe kugira ngo amasomo bakuramo bazabashe kuyasangiza bagenzi babo bigana ndetse bazanayifashishe aho bazakorera muri sosiyete nyarwanda kugira ngo bahangane n’ibibazo byo mu mutwe.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.

 Dec 14, 2023 - 08:37