Ntibakunga kugenzura niba ibyo bakoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge

Abaturage benshi bavuga ko babita ku kugenzura niba bakoresha ibikoresho cyangwa bariye ibiribwa byujuje ubuziranenge. Bavuga ko bapfa kubifata batanarebye amatariki ariho. Nimugihe bakangurirwa kujya bita ku kureba igihe byakorewe niba bitaratakaza umwimerere.

kwamamaza

Ni kenshi abantu bakangurirwa gukoresha ibintu byujuje ubuziranenge yaba ibiribwa cyangwa ibindi bikoresho kuko bishobora kugira ingaruka mu buzima bwa muntu, aho basabwa kuba bareba igihe ibintu bagiye kugura byakorewe ndetse n’igihe bizarangirira.   

Gusa abantu batandukanye bahamirije Isango Star ko usanga hari abita ku kureba igihe ibicuruzwa byakorewe n’igihe bizarangirira, ariko hari n’abatabyitaho bagapfa kugura cyangwa bakagura ibyarangije igihe kandi babizi kubera ko bigura make.

Umuturage umwe yagize ati: “iyo tugiye guhaha wenda nk’imiceri ku isoko, twagakwiye kureba igihe byakorewe n’igihe bizarangirira.”

Undi ati: “ariko ibyo kurya rwose ntabwo mbirebaho. Mpita nirira. Tuvuge nsohotse mo aha, narindi gusuka umuntu ngiye muri butike kandi umuntu ari kwihuta, bisaba ko nterura mpita niyizira nkinywera tu! Niba ari juice ngahita ninywera, niba ari yoghurt ngahita ninywera ...ntabanje kureba.”

“niba ibicuruzwa bigura makeya kuko byarangije igihe, batinya kugura ibigifite igihe kubera ko bigura menshi.”

Raymond MURENZI; Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, RSB, avuga ko icyo bakora kuri ibi ,ari ubukangurambaga kuko bakora amagenzura ariko batabasha kugera kuri buri duka bareba ibicuruzwa birimo ko byujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “mu bukangurambaga dukora twigisha abanyarwanda gukoresha ibintu byujuje ubuziranenge. Kimwe mu birebwa rero mu bijyanye n’ubuziranenge ni ikijyanye n’igihe byakorewe n’igihe kizarangirira. Ibyo rero bidusaba yuko ikigo cy’ubuziranenge cyangwa se nabo dukorana mu gihugu, ntabwo baba kuri buri butiki yose mugihugu, ahubwo icyo dukora, twongeramo imbaraga ni ubukangurambaga, kwigisha abaturage, dore iyo ugiye kugura igikoresho runaka cyangwa se igicuruzwa, ureba ko cyujuje ibi n’ibi, ukareba ko kigifite umwimerere. Wasanga harimo ikibazo ukaba wabwira abashinzwe ubuziranenge kugira ngo babikurikirane.”

“ rero ubukangurambaga ni ngombwa, ntabwo dushobora kubwibagirwa kuko turabikora mu gihugu hose, twigisha abaturage igicuruzwa uko igicuruzwa kigomba kuba gihagaze.”

Ubusanzwe, mu Rwanda hari amabwiriza y’ubuziranenge arenga ibihumbi 3000. Aya yiganjemo arebana n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ashyirwaho agamije kugirango abantu bakoreshe ibintu byujuje ubuziranenge.

Nimugihe kandi imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko  buri mwaka, umuntu 1 mu 10 ku isi agira uburwayi  buturutse ku kurya ibiryo byanduye.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Feb 14, 2024 - 13:52