U Rwanda rwakiriye indege yifashishwa mu buvuzi bw'amaso

U Rwanda rwakiriye indege izwi nka Flying Eye Hospital, ifite ibikoresho n’abaganga b’inzobere mu buvuzi bw’amaso, igamije kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi n’amahugurwa ku baganga.

kwamamaza

Iyi ndege yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kabiri, izanywe n’umuryango Orbis International wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukorera mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gufasha abarwayi b’amaso.

Flying Eye Hospital ifite ibyumba byihariye birimo n’ibyo kubagiramo abarwayi b’amaso. Usibye kuvura, iyi gahunda inibanda ku guhugura abaganga b’amaso bo mu gihugu iba yagezemo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ubwo yari mu gikorwa cyo kwakira iyi ndege ya Orbis Flying Eye Hospital, yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa by'umwihariko uyu muryango mu kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi.

U Rwanda rwakiriye iyi ndege yifashishwa mu buvuzi mugihe rukomeje guteza imbere urwego rw'ubuzima binyuze mu gushyiraho ibikorwaremezo bigezweho ndetse no kwegereza serivise z'ubuvuzi abaturage.

 Jul 29, 2025 - 15:01