Ese kwandura  cyane k’umwuka nibyo bitera indwara zirimo ibicurane?

REMA yasobanuye ko kugira ikirere gikumanye ku Rwanda byatewe n’ubukonje bwinshi bugumisha hamwe imyuka iva ku binyabiziga no ku bindi bikorwa byoherezwa mu kirere ikaguma hamwe ntitembere. Iki kigo kivuga ko ibyo byagira ingaruka mu gutera indwara zifata ubuhumekero. Nimugihe bamwe mu baturage bataka ukwiyongera kw’indwara y’ibicurane. Icyakora ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC, kigaragaza ko ari ibisanzwe mu bihe nk’ibi by’imvura n’ubukonje.

kwamamaza

Hashize iminsi mike Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kurengera ibidukikije [REMA] gishyize hanze amakuru ku mwuka uri mu kirere cy’u Rwanda, kigaragaza ko mu bice binyuranye hagaragara umwuka uhumanye ku rwego rwo hejururu.

Agaruka ku ntandaro yabyo, Deborah NIBAGWIRE; Umukozi ushinzwe kubungabunga umwuka uhumanya ikirere muri REMA, yagize ati: “Kuba ibipimo byacu byari byazamutseho mur’ibi bihe, ntabwo ariko bihora. Cyane cyane mur’iki gihe cy’ubukonje, haba hari ibyuka biba byatewe n’amamodoka menshi mu muhanda, cyane cyane nko mu mujyi wa Kigali. Ugasanga umwuka watewe n’imodoka za mugitondo abantu bajya ku kazi wafashe ahantu hamwe kubera yuko iyo umwuka ukonje ntabwo ushobora kujya ahantu henshi cyane ngo usaranganye.”

“Iyo wanduye rero uguma muri ako gace kari kanduye bitewe n’ibikorwa by’ahakorewe bihumanya ikirere, cyangwa bihumanya uwo mwuka.”

Gusa ushobora kwibaza uburyo uko guhumana gupimwa, ndetse Nniba nta ngaruka kwagira ku buzima bwa muntu!

NIBAGWIRE avuga ko “ iyo urebye kuri iyo App, ibara ry’icyatsi n’umuhondo niyo myuka idahumanye, itarengeje urugero. Iyo urebye ugasanga biri mu ibara rya orange …ibyo twita pollution index iba iri hagati y’101 n’150. Icyo gihe ba bantu barimo abagore batwite, abantu bakuze, abana n’abafite indwara zihoraho, uwo mwuka uri mu ibara rya orange ubagiraho ingaruka. Ariko uwageze mu mutuku wo ugira ingaruka kuri buri muntu wese.”

Nimugihe mu biherutse gutangazwa na REMA byerekanaga ibice byinshi biri mu ibara ry’umutuku. NIBAGWIRE avuga ko” ibice byo mu mujyi wa Kigali byari mu mutuku bitewe n’impamvu twavuze haruguru ziba zatewe n’ubukonje. Ingaruka uwo mwuka uhumanga zibagiraho rero ni nk’indwara z’ubuhumekero, ukaba wanatera na kanseri yo mu bihaha. Bishobora kuba bifitanye isano, cyane cyane nk’izi ndwara z’ibicurane ubona, inkorora ziri kugaragara cyane.”

Gusa nanone iyo uganiriye na bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’igihugu, bakugaragariza ko indwara zifata ubuhumekero zikomeje kwiyongera.

Batanga  urugero ku bicurane, aho bavuga ko bagereranyije n’imyaka yahise byahinduye isura.

Umwe yagize ati: “ibicurane bireze cyane, urumva ukuntu ndi kuvuga! Abantu benshi bari kuvuga ngo ni ukubera ikirere! Noneho birakabije!”

Undi ati: “mbere warwaraga ibicurane ukumva ni ibintu byoroshye ariko usigaye uyirwara kur’ubu ukumva biragoranye. Gukira ntabwo ikira, byarahindutse pe!

“ ibicurane byo bireze! Umwuka twahumekaga mu bihe tuzi natwe tugeze muri iyi myaka, ntabwo ariwo tugihumeka, byabaye bibi.”

Nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa

Ku ruhande rw’inzego z’ubuzima, Dr. Valois MUCUNGUZI ; uyobora mu gashami gashinzwe kurwanya ibicurane n’izindi ndwara zandura cyane muri RBC, avuga ko n’ubwo nta bushakashatsi bwari bwakorwa, ariko bagereranyije n’ibihe nk’ibi mu yindi myaka, basanga nta tandukaniro rihari mu ndwara y’ibicurane.

Ati: « ntabwo turakora ubushakashatsi bwimbitse bwatuma dushingiraho tuvuga ko ari ihindagurika ry’ibihe cyangewa pollution y’umwuka ariko bishobora guhura. Ntitwabyemeza kuko nta bushakashatsi turakora ariko ni bya bihe byacu [climat] igenda ihinduka, iyo tugeze mu kwezi kwa 12, ukwa mbere, ukwa kabiri, bikunze kugaragara ko abantu benshi barwaye ibicurane bisanzwe. »  

Mu rwego rwo kugabanya ibi byago, leta y’u Rwanda binyuze muri REMA, yafashe ingamba zo kugabanya ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli, hakimakazwa ibikoresha ingufu z’amashanyarazi. Nanone iki kigo girasaba abanyarwanda kwitwararika ku mikoreshereze ya bene ibyo binyabiziga byagaragaje ko bihumanya ikirere binyuze mu kucyoherezamo imyuka iva ku bikomoka kuri peteroli.

REMA inavuga ko bakwiye kuyoboka  inzira yo kugenda n’amaguru, ku magare cyangwa mu modoka za rusange aho bishoboka.

Nimugihe abanyarwanda bose muri rusange basabwa kugabaya imyotsi bohereza mu kirere binyuze no mu gucana.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jan 15, 2024 - 14:42