Musanze:Koperative y’abajyanama b’ubuzima irasaba ubufasha.

Abanyamuryango ba cooperative BUMBATIRA UBUZIMA y’abajyanama b’ubuzima bo ku kigo nderabuzima cya Muhoza mur’aka karere, ntara y’amajyaruguru, barashima ibyo bamaze kugeraho ariko bagasaba ikigo cy’igihugu cy’amakoperative ndetse na Minisiteri y’ubuzima gukomeza kubegera no kubafasha. Ikigo kigihugu cy’amakoperative kivuga ko nubwo nta mwihariko udasanzwe kuri koperative y’abajyanama b’ubuzima, gisanzwe kibafasha.

kwamamaza

Nyuma y’uko Leta y’ u Rwanda itangije urwego rw’ubuzima ruzwi nk’abajyanama b’ubuzima rwunganira inzego z’ubuzima zisanzweho, abajyanama b’ubuzima baravuga ko nyuma yo kwishyira hamwe mu makoperative hari ikintu kinini bimaze kubagezaho guhera ku kuzigama insimburamubyizi bahabwa.

Umwe yabwiye Isango Star, ko “Inyungu irahari kubera ko dufite imishinga, amazu akodeshwa bakaduha kuri ya nyungu ivuye ku mazu ndetse bakanatwishyurira mituweli. Nyuma hari n’ibyo idufasha kuko hari amafaranga bashyira ku makonte yacu akagira icyo atumarira, ibyo bita PBF, mbese ni agashimwe kubyo tuba turi gukora mu Mudugudu.”

 “ abajyanama bagitangira yahise iba koperative noneho tubanza ku mirima. Imirima irahava tujya mu bworozi, tugera no ku mazu.”

Undi ati: “nkabo b’ubuzima bakunda kudusura, ubwo rero bagiye badusura bakatwegera, bakagira ibibazo bimwe na bimwe bagenda badufasha gukemura byaba ari ibintu byiza kuko na koperative yacu byahita biyifasha gutera imbere.”

‘ tubikora tuzi ko turi abakorerabushake ariko tubikora tubikunze, tubikorera igihugu cyacu.”

Habinshuti Modeste; Umukozi w’ishami rishinzwe gukusanya imibare no gukurikirana ubuzima rusange ku kigo nderabuzima cya Muhoza mu karere ka Musanze, ari naho habarizwa koperative BUMBATIRA UBUZIMA, avuga ko “ Minisiteri y’ubuzima yabonye kiriya kigo gishinzwe amakoperative gikorana n’amakoperative yose, kubera ko amakoperative ari menshi bigoye, noneho igenda isinyisha niba ari nk’amakampani y’abarwiyemezamirimo bagira inama amakoperative y’abajyanama, bagenda bagirana amasezerano buri mwaka.”

“ ni ukuvuga ko abo bantu abab bagiranye amasezerano na minisiteri y’ubuzima begera amakoperative, bakayafasha kureba uko yuzuza ibitabo, ahari imitungo, niba afite ibyangombwa…mbese nko kuya coaching muri rusange. noneho RCA bakoranye n’amakoperative cya gihe babasabaga nk’ibyangombwa, icyemezo cya RCA ko ari koperative yujuje ibyangombwa.”

“ ariko ikindi RCA ijya inyuzamo ikaza gusura amakoperative nko kuyakorera ikintu kimeze nk’ubugenzuzi. Nkatwe badukoreye ubugenzuzi nk’inshuro ebyiri, n’umwaka ushize bavuye hano iwacu. Ajya baza kabareba uko buzuza, uko ibintu bikorwa, bakabagira inama zitandukanye, wenda aho basanze hari nk’amadosiye abura, byose biba bisaba kugaragara baba bagomba kuyashaka cyangwa yabura bagashaka amafaranga kuko aba ari ibintu bitasohotse neza. Rwose twebwe baje inshuro ebyiri kureba iyi koperative yacu.”

Icyakora Bellancille MUKARERE; Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko nta mwihariko udasanzwe ku makoperative y’abajyanama b’ubuzima, ahubwo bakorana nk’andi makoperative afite ubuzima gatozi.

Avuga ko hari ibyo bakora mu kubaka ubushobozi bw’aya makoperative , ati: “ifite icyangombwa cy’ubuzima gatozi ihabwa serivise nk’izindi zose, ntabwo tuvangura ngo turafasha iz’abafatanyabikorwa kur’uru rwego. Abatwiyambaje bose turabafasha. Tubafasha mu mahugurwa y’imicungire n’imiyoborere y’amakoperative, no kubahiriza amategeko n’amabwiriza yashyizweho n’ikigo cy’amakoperative. Tubafasha mu gukora ubugenzuzi, cyane harimo ibibazo by’imicungire mibi, hagaragara ko hari ababigizemo uruhare bagakurikiranwa n’inkiko zibifitiye uburenganzira.”

“ Minisiteri y’ubuzima nta mikoranire idasanzwe keretse iyo habayeho ubuvugizi bitewe n’izo gahunda tuba twabafashijemo, bikagaragara ko hari ikibazo bati wenda muzatuvugire nka RCA baduhaye ibyangombwa n’ikibazo dufite kibashe gukemuka. Ariko tubafasha nk’amakoperative asanzwe muri rusange.”

Imikorere y’abajyanama b’ubuzima binyuze mu makoperative babarizwamo usanga ahanini bigenwa n’amabwiriza atangwa na Minisiteri y’ubuzima, maze ibitaro n’ibigo nderabuzima bikabarereberera.

Abajyanama b’ubuzima bafasha mu bikorwa byinshi byiganjemo iby’ubuzima. Bafite akamaro kanini mu rwego rw’ubuzima kuko ari rwo rwego ruri hafi y’umuturage.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda hari abajyanama b’ubuzima babarirwa mu bihumbi mirongo itandatu (60,000).

Mu gutangira kperative yabo, umugabane nshingiro ku munyamuryango aturuka kuri PBF y’amafaranga bahabwa bitewe nibyo bakoze.

@ BUJYACYERA Jean Paul/Isango Star-Musanze.

 Jun 6, 2023 - 09:22