Nimugende mube intumwa z’ibyo mwigiye aha - Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée yifatanyije n’Ubuyobozi n’Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu birori byo kwizihiza Yubile y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda no gusoza ihuriro na Yubile by'imiryango byaberaga muri Diyosezi ya Nyundo mu Karere ka Rubavu.

kwamamaza

Minisitiri Uwimana yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare igira mu buzima bw’Igihugu no mu iterambere ry’umuryango, avuga ko Leta ishyize imbere gahunda ziteza imbere umuturage.

Yasabye buri wese kugira uruhare mu kuzishyira mu bikorwa. Ati “Nimugende mube intumwa z’ibyo mwigiye aha.”

Minisitiri Uwimana yabwiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y'Umuryango ko umuryango ushoboye kandi utekanye ugizwe n’abantu bafite ubuzima bwiza n'ubushobozi bwo gukumira no gukemura ibibazo.

Yasabye abihayimana gukoresha umuhamagaro, ubumenyi, ubushobozi n’ubushishozi bafite bagafasha Abanyarwanda kuva mu bibazo no gufasha imiryango kubana mu mahoro, itanga uburere buboneye, yitabira gahunda z’iterambere n’imibereho myiza, roho nzima zigatura mu mibiri mizima.

 Aug 10, 2025 - 14:11