
NIDA yatangije ku mugaragaro indangamuntu koranabuhanga
Aug 7, 2025 - 12:52
Kuri uyu wa Kane ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamuntu (NIDA) cyatangije ku mugaragaro Indangamuntu Koranabuhanga. Ni indangamuntu izahabwa buri muntu wese utuye mu Rwanda, kuva ku mwana ukivuka, bikazakorwa hemezwa imyirondoro n’ibimenyetso birimo ibikumwe by’intoki, imboni y’ijisho n’ibindi.
kwamamaza
Uyu munsi byatangiriye ahabera imurikabikorwa i Gikondo ariko bizagezwa hose mu kagari no ku murenge ariko ukaba wanabyikorera ukoreshe urubuga Irembo.
Mukesha Josephine, Umuyobozi mukuru w’ikigo cya NIDA ati “Uyu munsi wateguwe mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’Indangamuntu Koranabuhanga. Harimo kumenya ibyiza byayo, n’uburyo izadufasha mu gutanga no guhabwa servisi zitandukanye”
Kuri ubu, abaturage batangiye gutanga imyirondoro igasuzumwa no gukosora amakuru asanzwe ababaruyeho bigakorwa na NIDA kugira ngo Indangamuntu Koranabuhanga nisohoka izabe nta makosa ayirimo.
Abaturage bose barakangurirwa kwitabira gahunda yo kwiyandikisha gutunga Indangamuntu Koranabuhanga, iyi gahunda izatangazwa kandi ishyirwe mu bikorwa mu gihugu hose mu minsi iri imbere.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


