
Nibura 10 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ifungwa ry'imbuga nkoranyambaga
Sep 8, 2025 - 14:37
Polisi yo mu gihugu cya Népal yatangaje ko abantu barenga 10 bapfuye, abandi 87 barakomereka ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana ifungwa ry’imbuga nkoranyambaga 26 zirimo Facebook, X (yahoze ari Twitter), YouTube, LinkedIn ndetse n’izindi. Leta ivuga ko yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kurengera ubwisanzure mu gutangaza ibitekerezo.
kwamamaza
Ku wa 4 Nzeri (09), nibwo Leta ya Népal yafunze imbuga nkoranyambaga 26 zirimo Facebook, YouTube, X (yahoze ari Twitter), LinkedIn n’izindi, kubera ko zitari ziyandikishije mu gihe cyari cyagenwe.
Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2023, Minisiteri yasabye izo mbuga nkoranyambaga gushyiraho uhagarariye ibikorwa byazo mu gihugu ndetse n’ushinzwe kugenzura imirimo yazo. Iki cyemezo cyarakaje abaturage benshi, bituma ibihumbi byishora mu mihanda ya Katmandou bagaragaza kutishimira iyo politiki ya Leta.
Banavuga kandi ko bamagana na ruswa yabaye nk’itegeko mu nzego za Leta. Umwe mu banyeshuri witabiriye iyi myigaragambyo yabwiye AFP ko “Turi hano kwamagana ifungwa ry’imbuga nkoranyambaga, ariko si cyo cyonyine kiduhangayikishije. Turanenga kandi ruswa imaze kuba nk’itegeko mu nzego za Leta.”
Undi na we yongeyeho ati: “Icyo cyemezo cyerekana imigenzereze y’ubutegetsi bw’igitugu, kandi turifuza ko ibyo bihinduka.”
Gusa Ubwo bageragezaga kwegera Inteko Ishinga Amategeko, polisi y'iki gihugu yavuze ko yakoresheje ibyuka biryana mu maso (gaz lacrymogène) ndetse n'amazi kugira ngo itatanye abigaragambyaga. Nyuma nibwo hagaragaye ko nibura 10 bahasize ubuzima, abarenga 87 bagakomereka.
Shekhar Khanal, umuvugizi wa polisi ya Katmandou, yatangaje ko ubwo buryo bwakoreshejwe bwari bugamije gusa kubarinda kwinjira mu gace kabujijwe.
Nubwo hafuzwe imbiga nkoranyambaga 26, izirimo Tiktok ziracyakora. Ubu kuri uru rubuga hari gushyirwa amashusho agaragaza ubuzima buhenze abana b’abayobozi b’igihugu babamo.
izi mbuga zose zafunzwe nyuma y'aho urwa Twlegram rwari rwarafunzwe muri Nyakanga (07) umwaka ushize.
Gusa Lwta ya Népal ivuga ko iri fungwa ry'imbuga nkoranyambaga rigamije “kurinda ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kandi izi mbuga zizongera gufungurwa igihe zandikishijwe ndetse hagashyirwaho abazihagariye muri Népal.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


