
Ukraine:Uburusiya buri gutegura kunaniza Ukraine bwifashishije bukoresheje ibitero vya drone
Jan 3, 2023 - 13:37
Perezida Volodymyr Zelenshky wa Ukraine yatangaje ko Uburusiya buri gutegura ibitero byinshi yifashishije drone mu gihe kirekire mu rwego rwo guca intege abanya Ukraine.
kwamamaza
Zelensky avuga ko yabonye amakuru yo mu rwego rw’iperereza avuga ko Moscou izakora ibitero bya drone yaguze muri Iran, zitwa Shahed.
Uyu mukuru w’igihugu cya Ukraine yatangaje ibi nyuma yaho gikoreye igitero ikavuga ko cyahitanye amagaba y’abasirikare b’Uburusiya mu ntara ya Donbas, nubwo Uburusiya bwamaze gutangaza ko abakiguyemo ari 63.
Mu ijambo rye atangaza buri joro, Zelensky yavuze ko Uburusiya buri gutegura kunaniza Ukraine bukoresheje ibitero bya drone.
Ati: "Tugomba gukora uko dushoboye kandi hano tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo iyi ntego y’iterabwoba nk’ahandi hose. Ubu ni igihe cy’uko buri muntu wese afite uruhare rwo gukingira ikirere”.
Muri iyi minsi ibitero bya drone by’Uburusiya byariyongereye, aho Moscou yabigabye mu mijyi n’ibikorwaremezo rw’ingufu byo mu gihugu cyose mu majoro atatu ashize.
Zelensky avuga ko mur’iyi iyi minsi ya mbere y’umwaka w’2023, urwego rushinzwe gukingira ikirere rumaze guhanura drone 80 zaguzwe n’Uburusiya muri Iran.
Kuva mu mezi ashize, Uburusiya bukomeje kugaba ibitero ku bikorwaremezo bitanga ingufu muri, aho bukomeje gusenya ibyo bikorwaremezo bigatuma miliyoni z’abanya-Ukraine baba mu kizime mugihe bari mu gihe cy’ubukonje.
kwamamaza