Ukraine:Abatuye ahafashwe babwiwe kwitegura kurwanira Uburusiya

Gutera intambwe kwa Ukraine mu kwigarurira ubutaka bwayo mu turere twa Kherson na Zaporizhzhia two mu majyepfo, kugeza ubu kuri ku kigero gito ugereranyije n'ibyo yagezeho mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Mugihe hategerejwe ko Putin ashimangira ibyavuye mu matora ya Kamarampaka, abatuye mu duce twigaruriwe bashobora kwinjizwa mu gisilikari cy’Uburusiya. Nimugihe hamwe abagabo bamaze kubarurwa.

kwamamaza

Ibirindiro byo ku rugamba by’ingabo za Ukraine bikomeje kuraswaho, mu gihe impande zombie zigerageza kwigira imbere.

Nubwo gutera intambwe kw'abasirikare ba Ukraine kugenda gahoro cyane mu majyepfo, imitwe y'igisirikare cya Ukraine irwanisha imbunda za rutura yo ikomeje kugira akazi kenshi.

Stus, umusirikare ukuriye abarashi bo mu gace ka Kherson, avuga ko Abarusiya bibasira abasirikare be barwanira ku butaka, ndetse na bo bakarasa mu rwego rwo kubacecekesha kandi ko akazi kabo gatanga umusaruro muke ku rugamba.

Abasirikari ba Ukraine bari ku rugamba muri aka gace bavuga ko aho baherereye ari muri metero 500 z’aho itsinda ry'Uburusiya ry'ubugenzuzi riri kandi ko bashobora kuba mu ntera ishobora kuraswa ikagezwaho n'imbunda ntoya z'Abarusiya. Icyakora bavuga ko bagenda bashaka uko bakomeza ubwirinzi bwabo.

 Vasyl, komanda wungirije w'umutwe w'abarashisha imbunda za rutura, avuga ko ikivuzwe cyose ku gitero cyo kwigaranzura Uburusiya aho bari gifasha mu gushuka Abarusiya kikageza ku kwigarurira ahantu mu burasirazuba.

Yongeyeho ko: “Ariko na hano hari ibyo tugeraho. Dukomeje kubohora ibyaro tubikesheje gutera intambwe ntoya ariko biragoye cyane , intsinzi iyo ari yo yose dufite igerwaho iriho amaraso y'abacu”.

Abanya-Ukraine benshi bagumye inyuma y'ibirindiro by'Uburusiya, ku butaka bwigaruriwe n'Uburusiya, bategereje bahangayitse iki gitero cyo kwigaranzura Uburusiya.

Umugore utuye mu mujyi wa Marioupol wo mu majyepfo, agira ati: "Turishima cyane iyo Ukraine irashe ku butaka bwigaruriwe n'Uburusiya. Bivuze ko Ukraine itatwibagiwe. Twese turabizi ko kuba hafi y'ibikorwa-remezo n'inyubako bya gisirikare bidatanga umutekano, rero benshi mu basivile bavuye aho hantu".

Ku rundi ruhande ariko uko abatuye mu duce twigaruriwe bakomeza gutegereza cyane, ni nako bigorana kurushaho ko barokoka.

Benshi bemezaga ko igitero cyo kwigaranzura Uburusiya cyari kubaho mu kwezi kwa munani. Ariko ubwo kitabagaho icyo gihe, abantu batangiye guhunga berekeza mu duce tugenzurwa na Ukraine ndetse no mu turere two mu burengerazuba.

Hari abahisemo guhunga utu duce nyuma yaho Uburusiya butangarije ko hagiye gukorwa amatora ya Kamarampaka.

Mu mujyi wa  Marioupol   wahinduwemo ikigo cya gisirikare cya rutura, bivugwa ko byerekana ko abasirikare b'Uburusiya batazava muri uwo mujyi mu buryo bworoshye.

Guhashya abantu badashyigikiye ubutegetsi bw'Uburusiya birimo kwiyongera.

Muri Marioupol, muri uku kwezi kwa Nzeri(9), imiryango myinshi yahatiwe kohereza abana bayo mu mashuri ategekwa n'Uburusiya. Nubwo aho abo bana bazaba bashyirwamo icengezamatwara ry'Uburusiya, umuryango utohereza umwana ushobora kubiryozwa kuko ushinjwa kwerekana ko ushigikiye Ukraine.

Umugabo ugituye mu mujyi wa Kherson, yabwiye BBC ati: “Kuva muri Kanama(8) harimo kwiyongera cyane guta muri yombi nyuma y'ibitero by'indege bya Ukraine byageze ku ntego yabyo”.

Uyu mugabo avuga ko gufunga abantu kwabayeho mbere kwabaga gushingiye ku rutonde rw'amazina igisirikare cy'Uburusiya cyari gifite. Ariko ubu, avuga ko uwo ari we wese ashobora gutabwa muri yombi agashyirwa mu gice cyo hasi cy'inyubako agahatwa ibibazo.

Abanya-Ukraine batuye ahigaruriwe bashobora gushyirwa mu barwanya igihugu cyabo

Ayiswe amatora ya kamarampaka arimo guteza indi nkeke ku baturage baho ndetse  abagabo benshi bo muri utu duce bashobora kuba bakwinjizwa mu gisirikare ngo barwanire igisirikare cy'Uburusiya.

Abasirikare b'Uburusiya barimo kugenda umuryango ku wundi mu bice by’ibyaro bandika amazina y'abagabo bahatuye, nk’uko abahatuye babivuga.

Bavuga ko abo basirikare bababwiye kwitegura ko bahamagarwa nyuma ya kamarampaka.

Amakuru avuga ko abagabo bandikwa ari abafite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35 kandi ko batacyemerewe kuva mu duce twigaruriwe n'Uburusiya.

Umunya-Ukraine wabashije guhungana n’umuryango we yari yaragumye muri aka gake kuko yashakaga kurwaza nyirakuru w’imyaka 92 ufite ingingo zimwe z’umubiri zitagikora.

Icyakora ubu ,yagize ati: “Ariko ubwo Putin yatangazaga guhamagara abinjizwa mu gisirikare, kandi twari dusanzwe tuzi ibya kamarampaka, byaragaragara ko hazabaho gukusanya abantu benshi kandi ko abagabo bazafungirwa ku muhanda hatitawe ku myaka yabo.Twashoboraga gukomeza kubaho nta gaz n'amashanyarazi, twashoboraga kubona igisubizo kuri ibyo. Ariko ntacyo twashoboraga kubonera ibi. Uwo wari umurongo ntarengwa wacu".  

Uko guhamaza abajya mu gisirikare kw'Uburusiya gufatwa nk’ukuzateza izindi ngorane ku gitero cyo kubwigaranzura cya Ukraine.

Mugihe abasirikare ba Ukraine bavuga ko guhamagaza abantu bashya bajya mu gisirikari k’Uburusiya kuzatuma iyi ntambara ifata indi ntera, abandi bantu bakazapfa ndetse bikanagora igitero cyo kwigaranzura kwa Ukraine.

Stus, ukuriye umutwe w'abarashisha imbunda za rutura ba Ukraine, ati: "Ntidukwiye guhinyura umwanzi wacu. Abo basirikare b'Uburusiya binjijwe mu gisirikare vuba aha bazaba bafite imbunda n'ama grenade, rero bazaba bateje inkeke, tuzagomba gukuraho.”

 Sep 28, 2022 - 14:54