Uburusiya: Umunyeshuli yakatiwe igifungo cy’imyaka 8.5 kubera gukwirakwiza amakuru ku gisilikari.

Kur’uyu wa kabiri, Urukiko rw’I Moscou rwakatiye umunyeshuli wiga muri kaminuza igifungo cy’imyaka umunani n’igice azira gusakaza makuru ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram amakuru avuga ku ngabo z’Uburusiya, ayo leta yise ay’ibinyoma.

kwamamaza

Amakuru uyu munyeshuli yatangaje ku ngabo z’Uburusiya yavugaga ku gitero cyagabwe muri Ukraine. Kumukatira iki gifungo byafashwe nk’urrundi rugero rwo guhana  abakomeje kunenga iki gitero.

Dmitry Ivanov w’imyaka 23 yari umunyeshuri mu ishami ry’imibare n’ubumenyi bwa mudasobwa muri kaminuza ya Moscou ya Lomonosov (MGU). Yahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza "amakuru y'ibinyoma yerekeye igisirikare cy’Uburusiya bitewe n’inzangano za politiki", nk'uko ibiro ntaramakuru Tass byabitangaje.

Iki cyaha cyatangijwe nyuma y’igitero cy’Uburusiya muri Ukraine muri Gashyantare (03) 2022, kimaze gukoreshwa inshuro nyinshi mu guca abantu banenga ku mugaragaro ayo makimbiranekandi bose bakatiwe igifungo gikomeye.

Ku rubuga rwe rwa Telegramu yise "Protestny MGU" ("MGU wigaragambije"), yarushizweho kugira ngo yamagane ihohoterwa ry'uburenganzira bw'abanyeshuri, gusa byarangiye Ivanov ashyizeho ubutumwa  bukomeye bwo kwamagana ibikorwa by'Uburusiya muri Ukraine ndetse anasangiza amagambo yavuzwe na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Icyakora nubwo yabikoze, mu rubanza rwe uyu munyeshuri yahakanye icyaha yahamijwe.

Mu Burusiya “Igitero cy’Uburusiya muri Ukraine” cyiswe ku mugaragaro "igikorwa kidasanzwe cya gisirikare", kandi abayobozi bashyizeho itegeko riteganya igifungo cy’imyaka 15 ku bazatangaza amakuru ku ngabo z’Uburusiya yitwa ko ari ay "ibinyoma".

Gusa ibyo ntibyabujije ko ibihumbi byinshi by’Abarusiya banenga ku mugaragaro ayo makimbirane cyangwa ku ngabo z’Uburusiya zaburanishijwe muri Ukraine. Gusa ababikoze baciwe  amande hakurikijwe aya mategeko.

Abandi benshi bakurikiranywe mu nkiko nyuma yo guhanishwa kenshi gucibwa amande menshi, bamwe barakatiwe, cyangwa bategereje kuburanishwa.

Mu ntangiriro z'Ukuboza (12), Ilia Yachine; utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Putin, yakatiwe imyaka umunani n'igice y’igifungo, nyuma yo kunenga igitero cy’ingabo z’Uburusiya yifashishije umuyoboro wa YouTube.

Icyakora uyu munyapolitike akaba akora n’umwuga w’itangazamakuru, yakatiwe ari mu buhungiro.

 Mar 7, 2023 - 14:02