Umugore yakatiwe gufungwa burundu azira kugurisha umwana we

Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwakatiye umugore w'imyaka 35 witwa Racquel "Kelly" Smith gufungwa burundu nyuma yo guhamwa no gushimuta no kugurisha umwana we w’imyaka itandatu, Joshlin Smith. Yakatiwe hamwe n’umukunzi we Jacquen Appollis ndetse n’inshuti yabo Steveno van Rhyn. Bose bahamwe n’ibyaha byo gushimuta no gucuruza umwana, ibihano basomewe ku mugaragaro ku wa kane, nyuma y’urubanza rwamaze ibyumweru umunani rukurikiranywe cyane n’abaturage.

kwamamaza

Joshlin Smith yabuze muri Gashyantare (06) 2024 ubwo yari hanze y’urugo mu gace ka Saldanha Bay hafi y’umujyi wa Cape Town. Ishakishwa rye ryamenyekanye cyane mu gihugu, ariko kugeza ubu ntaraboneka. Abashinjacyaha bavuze ko yagurishijwe kugira ngo akoreshwe nk’umucakara cyangwa ibisa n'ubucakara, ariko iryo shinjabyaha ntiryashimangiwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umucamanza Nathan Erasmus yavuze ko abo uko ari batatu nta na rimwe bagaragaje kwicuza cyangwa kwerekana amarangamutima ku byaha bakoze, cyane ko banze kugira icyo bavuga cyangwa gushaka ababashinjura. Yavuze ko ibihano bahawe ari ibihwanye n'uburemere bw’ibyaha bakoze.

Ku cyaha cyo gucuruza umuntu, bose bakatiwe gufungwa burundu, naho ku cyo gushimuta bahanishwa igihano cy’imyaka 10. Ibi bihano byasomewe mu ruhame mu kigo cya rubanda cya Saldanha kugira ngo abaturage babashe kubikurikirana.

Urukiko rwumvise ubuhamya bw’abatangabuhamya barenga 30, bugaragaza ko Joshlin yabayeho mu buzima bubi mbere y’uko abura. Ubuhamya bwagaragaye cyane ni ubw’inshuti ya Smith, Laurentia Lombaard, wavuze ko Smith yamubwiye ko yakoze ibinfu by'ubupfapfa, akagurisha umwana ku muvuzi gakondo (sangoma mu Kizulu), ashaka amaso n’uruhu by’uwo mwana. Undi mutangabuhamya, pasiteri wo muri ako gace, yavuze ko Smith yigeze kuvuga ko ashobora kugurisha abana be batatu 20,000 Rands buri umwe.

Nyirakuru wa Joshlin, Amanda Smith-Daniels, yavuze ko igihano icyo ari cyo cyose kidashobora kugarura umwuzukuru we. Yongeye gusaba umukobwa we kumubwira aho umwuzukuru we aherereye.

Leta ya Africa yepfo yashyizeho igihembo cy'amafaranga miliyoni imwe y'ama-rand( 87,000$) ndetse iforo ya Joshlin ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ariko kugeza ubu ntaraboneka.

Gusa Polisi y'iki gihugu yatangaje ko igikorwa cyo kumushakisha kizakomeza, ndetse no hanze ya Afurika y’Epfo.

@bbc

 May 30, 2025 - 13:19