
Ingabo za Israeli zahagaritse amato y’inkunga yageragezaga kujya muri Gaza
Oct 2, 2025 - 10:22
Ingabo za Israel zataye zafashe amato 44 yari ajyanye imfashanyo muri Gaza, mu gihe yari hafi kugera ku nkombe zaho. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, ku ya 02 Nzeri (09)2025.
kwamamaza
Ayo mato ni umuryango mpuzamahanga witwa Global Sumud Flotilla (GSF), yari atwaye abantu basaga 450 bakomoka mu bihugu birenga 40, batangiye uru rugendo mu kwezi kwa Nzeri (09) bagamije kugeza ibiribwa n’imfashanyo yihutirwa ku baturage bo muri Gaza.
Dr. Yacine Haffaf, umuganga w’umufaransa uyoboye itsinda Waves of Freedom, yavuze ko bari bahanganye n’ibitero bikomeye by’ingabo za Israel.
Yagize ati: “batumurikisha amatara akomeye, badukangisha urusaku rukabije kugira ngo badutere ubwoba. Ariko turi abantu b'amahoro, nta ntwaro dufite kandi ibyo turimo ni ubutabazi gusa.”
Mu mashusho yatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga, abari mu bwato Jeannot III bagaragaye bashyize amaboko hejuru mu rwego rwo kugaragaza ko bta mugambi bafite wo gukora urugomo.

Nubwo Israel ivuga ko guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Gaza ari ukubangamira umutekano w’abaturage bayo, abari mu mato bajyanye ubufasha bavuga ko bakiri mu mazi kandi iki cyemezo cya Israeli ari ukwica amategeko mpuzamahanga.
Francesca Albanese, Intumwa yihariye ya ONU Cisjordanie; ubutaka bwa Palestine bwigaruriwe naa Israeli, yavuze ko ibyo Israel irimo gukori ari amahano kuko amazi ubwato burimo ari aya Gaza ndetse igisirikare cyayo kitagira ububasha bwo kuyagenzura.
Uyu muryango uvuga ko nubwo imfashanyo ijyanywe ari mbarwa, ariko icyo bashaka ari uguharanira ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa no kugaragaza ko abaturage basanzwe bashobora kuvuga “oya” ku gukoreshwa ubucakara.
Sid Khan; umucuruzi w’umwongereza wo muri Glasgow, yafashwe ari kumwe n’abandi 21 mu bwato Adara. Umugore we Isma Khan yavuze ko ntacyo yamenye nyuma yo gufatwa kwe, ariko ko “Sid yari azi ko bazafungwa, kandi yabonaga ko ibyo ari bike ugereranyije n’ububabare Abapalestina banyuzemo.
Abatwaye ubufasha bw'uyu muryango GSF bavuga ko biteguye gufata iingamba mu rwego rw'amategeko ku rwego mpuzamahanga kugira ngo bageze Israel mu butabera. Basaba kandi abaturage bo mu bihugu bitandukanye gushyira igitutu ku ba Perezida n’abayobozi babo kugira ngo ihagarike Jenoside, inzara n’ivangura rishingiye ku moko rikorwa muri Gaza.

@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


