Abantu 8 barimo Umuyobozi mukuru bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwa Gisirikare rwa Garnison ya Kikwit rwakatiye abantu umunani barimo Burugumesitiri w’Umujyi wa Panu mu gace ka Idiofa, intara ya Kwilu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, igihano cy’urupfu bazira uruhare mu myivumbagatanyo yabaye ku wa 3 Gashyantare (02) igahitana abantu bane barimo abapolisi babiri. Umucamanza mukuru yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gushimangira ububasha bwa Leta no guhangana n’imitwe iteza umutekano muke.

kwamamaza

Urubanza rwabereye mu ruhame i Idiofa ku wa 16 Gashyantare (02), aho Urukiko rwa Gisirikare rwa Garnison ya Kikwit rufite ububasha ku ntara za Kwilu, Kwango na Maï-Ndombe, rwari rwateguye iburanisha ryihuse kubera uburemere bw’icyaha.

Abatangabuhamya bagaragaje ko ibyabaye byatangiye mu rukerera rwo ku wa 3 Gashyantare (02) ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, ubwo Polisi y’Igihugu yataga muri yombi abantu babiri bakekwagaho ubujura mu mujyi wa Panu. Icyo gikorwa cyahise gikurura umwuka mubi, nyuma y'aho bamwe mu baturage bashatse kwambura abapolisi abo bakekwaho ubujura, ibintu byaje kuvamo imirwano ikomeye.

Iyo mirwano yahitanye abantu bane, barimo abapolisi babiri bari ku kazi, inasiga umutekano w’ako gace uhungabanye ndetse abaturage bagira ubwoba bukabije.

Urukiko rwagaragaje ko abantu 8 badimo Burugumesitiri wa Panu bagize uruhare rutaziguye muri ubwo bwicanyi bwabaye ku wa 3 Gashyantare i Panu (Idiofa, Kwilu).

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso n’impaka zatanzwe mu rukiko, abo bantu umunani bahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi, bakatirwa igihano cy’urupfu. Perezida w’urwo rukiko yavuze ko iki cyemezo kigamije kongera kugarura icyizere mu butabera no kwerekana ko Leta itazihanganira ihohoterwa n’ibikorwa by’imitwe y'iterabwoba.

@radio Okapi 

 Feb 18, 2026 - 11:15