
Niba utuye muri ibi bice urasabwa kubika amazi azagufasha kuwa Mbere no kuwa Kabiri
Aug 10, 2025 - 15:08
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko amazi azabura mu bice bimwe bya Nyarugenge na Gasabo muri Kigali kuri uyu wa Mbere no ku wa Kabiri tariki 11 – 12 Kanama 2025.
kwamamaza
Mu rwego rwo kurushaho kunoza isaranganya ry'amazi hagamijwe kuyageza mu bice bimaze iminsi bitabona amazi aribyo, Rwimbogo, Kabeza ku Mucyo, Gasogi. Ndera, Rusheshe, Rubirizi, Karembure, Sabaganga, Bisambu, Niboye, Murambi, Nyanza, Kagarama na Muyange.
WASAC imenyesha abafatabuguzi bayo batuye mu bice byo mu turere twa Nyarugenge na Gasabo ko kuva tariki 11 kugera 12 Kanama 2025 batazabona amazi.
Abari mu bice byo mu karere ka Nyarugenge harimo imirenge ya Nyamirambo, Nyakabanda, Rwezamenyo, Kigali, Nyarugenge na Gitega.
Abatuye bice byo mu karere ka Gasabo ni mu mirenge ya Gisozi, Kacyiru, Jabana, Jali, Gatsata, Remera, Kimironko na Ndera.
Abafatabuguzi ba wasac batuye mu bice byavuzwe haruguru kubika amazi bazakoresha mu gihe ayo babonaga azaba ari gusaranganywa mu bindi bice bitayagiraga.
WASAC yatangaje ko yiseguye ku bafatabuguzi bayo batari kubona amazi nk'uko bari basanzwe bayabona kubera igabanuka ry' amazi ryatewe n'impeshyi.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


