Ukraine: Zelensky yatangaje ko ibintu bikomeje kuba bibi I Bakhmut.

Ibintu bikomeje kuba bibi cyane mu mujyi wa Bakhmut mu burasirazuba, nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky abivuga. Ingabo z’Uburusiya zimaze amezi arenga atandatu zigerageza gufata uyu mujyi.

kwamamaza

Zelensky, yagize ati: “Umwanzi akomeje ibitero byisukiranya mu rwego rwo gusenya ikintu icyari cyo cyose gishobora gukingira ibirindiro byacu.”

Ibi Zelensky abitangaje nyuma yaho Janet Yellen, ukuriye ikigega cya leta muri leta zunze ubumwe z’Amerika, asabiye Ubushinwa kutagerageza guha intwaro z’intambara Uburusiya, ubwo yari mu ruzinduko I Kiev, ku wa mbere.

Hashize umwaka Uburusiya bugabye igitero muri Ukraine, ariko imwe mu ntambara zikomeye zabayeho kuva iki gitero cyatangira, iri kubera muri Bakhmut, umujyi wo mu ntara ya Donetsk, aho iice byayo bimwe bigenzurwa n’Uburusiya hamwe n’inyeshamba zishigikiwe n’Uburusiya zishaka kwiyomora kuri Ukraine.

Kuva mu misi mikeishize, ingabo z’Uburusiya zakajije umurego mu rwego rwo gushaka kwigarurira uyu mujyi kandi zigenda zitera intambwe.

Denis Pushilin; Umuyobozi w’intara ya Donetsk yinjira muri uwo mujyi ari kuberaho urugamba rukomeye rw’ingabo z’Uburusiya.

 Col. Gen Oleksandr Syrskyi, ukuriye ingabo za Ukraine zirwanira ku butaka, avuga ko ibintu bitoroshye na gato muri Bakhmut.

 Yagize ati:“N’aho umwanzi atakaza cyane, yohereje ingabo zose karuhariwe za Wagner zikaba ziri  kugerageza kumena ibirindiro by’ingabo zacu zongera zigota n’umujyi”.

 Mu ijambo rye asanzwe atangaza buri joro,  Perezida Zelensky yavuze ko kubona aho ukandagiza ikirenge muri Bakhmut no kugikingira bigoranye cyane bitewe n’igitero gishya cy’Uburusiya.

Yashimiye abakomeje kwitanga kugira ngo barwanire aka karere. Mu ijambo rye kandi, yongeye gusaba ibihugu by’Iburengerazuba indege

indege z’intambara zigezweho kugira ngo ubutaka bwose bw’igihugu ayoboye  bushobore gukingirwa icyo yise ubugome bw’Uburusiya.

 Nimugihe mu ruzinduko rutunguranye rwa Janet Yellen rw’ejo ku wa mbere, yavuze ko hagiye gutangwa indi mfashanyo ingana na miliyari 1.25 y’amadolari y’Amerika kuri Ukraine.

 Madam Yellen yashimangiye ubutumwa bwa Perezida Joe Biden wa Amerika,  ko Washington izakomeza gufasha Ukraine igihe cyose bizasaba kugira ngo itsinde iyi ntambara.

 Feb 28, 2023 - 11:32