“nta kintu kibi kandi giteye ubwoba nk’ikirego cya jenoside” Perezida wa Israel

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yatangaje ko nta kintu kibi kandi giteye ubwoba kirenze ikirego cya jenoside gishinjwa igihugu cye mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha [ICJ], mu ntambara kirimo muri Gaza.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho nyuma yo kugirana ibiganiro na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, kur’uyu wa kabiri.

Israel iherutse kuregwa na Africa y’Epfo gukora jenoside ku banyapalestine bo muri Gaza mu gihe cy’intambara yo kwivuna umutwe wa Hamas.

Perezida Herzog aganira na Antony Blinken, ku buryo bwo guhosha intambara yo muri Gaza ituma bigorana mu gutanga ubutabazi ku banyapalestine, Herzog yashinje Afurika yepfo kuba yazanye ikirego, iburanisha riteganijwe gutangira ku wa kane, anashimira Washington ku nkunga ya Isiraheli.

Ibihugu byinshi biganjemo ibigendera ku mahame y’idini ya Islam n’abandi bo hirya no hino ku isi, bakomeje kugaragaza ko Israel iri gukora ibikorwa by’ubwicanyi bwibasira abanyantege nke barimo abana, abagore n’urubyiruko ndetse n’ibyaha by’intambara muri Gaza.

Nimugihe imibare ya minisiteri y’ubuzima ya Hamas yatangaje abantu 23 210  biganjemo abagore, urubyiruko ndetse n’abana aribo bamaze kuyigwamo, mugihe abagera kuri 60 000 bakomeretse.

 Jan 9, 2024 - 14:50