Gerayo Amahoro : Gusiga no gusibura ibimenyetso byo mu muhanda

Ku wa gatanu w'icyumweru dusoje muri gahunda ya Gerayo Amahoro hakozwe igikorwa cyo gusibura no gutera ibimenyetso byo mu muhanda (Zebra Crossing) ndetse no kwigisha abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga uko zikoreshwa mu bworoherane, ni igikorwa cyabereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko kugiti cy’inyoni.

kwamamaza

Ni mu cyumweru cya gatanu cya gahunda ya Polisi y’igihugu izwi nka “Gerayo Amahoro”, mu mujyi wa Kigali hirya no hino hakomeje ibikorwa byo gusibura no gutera ibimenyetso byo mu muhanda (zebra crossing).

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yagarutse ku kamaro k’ibi bimenyetso biterwa mu mihanda itandukanye.

Yagize ati "iki cyumweru cya gatanu, ni icyumweru kireba abanyamaguru, hirya no hino mu mujyi wa Kigali twarebye ahantu hatandukanye abantu bambukira, hari aho imirongo isanzwe yarasibamye cyangwa se itakigaragara neza ariko hari n'aho ikwiye kujya, icyo bivuze nuko iyi mirongo iyo ihagiye abaturage baba bagomba kugirango bayikoreshe aho kugirango bakoreshe hirya no hino mu mihanda, bakoreshe umuhanda uko biboneye kuko nibo iba ishyiriweho, abashoferi bagomba kuyubaha, babona umuturage arimo kuyigendamo bagahagarara, ntabwo ari iy'umurimbo".     

Augustin Nzabahimana ukorera muri imwe mu mihanda yashyizwemo ibimenyetso byo kwambukiraho bishya yavuze ko biziye igihe.

Yagize ati "ni byiza bifasha abaturage mu kwambuka, bibaye byiza na kamera yaza kubera ko abanyamaguru bambuke byabaga ari ikibazo gikomeye cyane kuko kwambukiramo hagati ntabwo byabaga ari ibintu bigaragara, ibi bimenyetso byo mu muhanda bije ari byiza cyane".

Polisi y’igihugu irashishikariza abatwara ibinyabiziga kwitwararika borohereza abanyamaguru kwambuka ahaba hari ibi bimenyetso byo mu muhanda, abanyamaguru nabo bibutswa kwirinda gukoresha telephone igihe bambuka ndetse bakajya bihuta igihe bambuka.

Gahunda ya Gerayo Amahoro yitezweho umusaruro wo kugabanya imibare y’impanuka zo muhanda muri uyu mwaka wa 2023.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Jan 9, 2023 - 06:30