
Ibiganiro bya Doha mu gihirahiro: M23 ivuga ko itatumiriwe, Kinshasa ishinjwa kudashaka amahoro
Aug 8, 2025 - 09:43
Bertrand Bisimwa; Umwe mu bayobozi b’umutwe wa M23/AFC, yatangaje ko nta ntumwa z’uwo mutwe ziri i Doha muri Qatar aho ibiganiro byari biteganyijwe gusubukurwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Kanama (08) 2025, kuko “nta butumire twahawe kugeza ubu".
kwamamaza
Ibi yabitangaje ku wa Kane mu gihe hakomeje kugaragara gushidikanya ku byifuzo byo kurangiza intambara hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’uyu mutwe urwanira mu burasirazuba bw’iki gihugu, mu ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
Ibiganiro byari biteganyijwe kubera i Doha byateguwe ku bufatanye bwa Leta ya Qatar, igamije kunga impande zombi zasinye amasezerano y’amahame yo guhagarika imirwano ku wa 19 Nyakanga (07) 2025.
Muri ayo mahame, M23 n’intumwa za Kinshasa bari bumvikanye ko ku itariki ya 8 Kanama (08) ibiganiro bigomba kuba byatangiye, hagamijwe kugera ku masezerano arambye y’amahoro bitarenze tariki 18 Kanama (08) 2025.
Gusa kuva ayo mahame asinywe, imirwano ntiyahagaze. Buri ruhande rushinja urundi kurenga ku masezerano no guhonyora ibyari byemejwe.
Ku wa Kane, ku itariki ya 7 Kanama (08), habaye imirwano ikomeye mu gace ka Kasheke muri teritwari ya Kalehe, aho abarwanyi ba M23 bahanganye n’abo mu mutwe wa Wazalendo wa MDLC, imirwano yahitanye abasivile bane, nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
Mu cyumweru kimwe gishize, indi mirwano ikomeye yabaye mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu duce twa Fizi na Uvira, aho umutwe wa Twirwaneho usanzwe ukorana na M23 watangaje ko wagabweho ibitero n’abarwanyi ba Wazalendo bashyigikiye Leta ya Kinshasa.
Bisimwa ashinja Leta ya Congo guhonyora amasezerano. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kane, Bertrand Bisimwa yavuze ko nta mugambi w’amahoro Leta ya Congo ifite, ayishinja gukomeza kwica amasezerano y’agahenge no kugaba ibitero bya hato na hato ku birindiro bya M23.
Ati: “Niba nta gikozwe, buri gitero kizajya gikurikirwa no kwivuna gukwiriye no kurandura burundu icyago kugira ngo turengere abaturage b’abasivile.”
Muri ibyo birego, M23 inavuga ko bamwe mu bayoboke bayo bagifunze, nyamara amasezerano y’amahame yasinywe avuga ko bagombaga kurekurwa mbere y’uko ibiganiro bikomerezwa i Doha.
Nimugihe umwe mu bayobozi ba M23 utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye itangazamakuru ko “nta na hamwe tuzajya i Doha, niba Kinshasa itubahirije ayo mahame.”
Ku rundi ruhande, Leta ya Congo yashinje M23 kurenga ku masezerano y'agahenge, ndetse yamagana ubwicanyi bwakoze muri Nyakanga (07), aho iyishinja kwica abasivile basaga 300 barimo abagore n'abana.
Nubwo bimeze bityo, ntiharamenyekana neza niba Leta ya Congo yaratumiwe ku mugaragaro, ariko umuvugizi wa Perezida wa RDC, Tina Salama, yabwiye Reuters ko Leta yiteguye kwitabira ibiganiro uko byari biteganyijwe kose.
Ibi byose byongera gukurura impungenge mu basesenguzi n’abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, bavuga ko gutinda kw’ibi biganiro n’ukudahuza kw’impande zombi bishobora gutuma imvururu zirushaho gufata indi ntera.
@bbc, radio opaki
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


