Ngoma: Abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ababishe bavuga ko bomowe ibikomere.

Abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hamwe n’ababishe bibumbiye mu matsinda ya Mvura-nkuvure yo mur’aka karere baravuga ko inyigisho zokomorana ibikomere bamazemo ibyumweru 15 zabafashije kubasha kwiyumvanamo nk’Abanyarwanda. Bavuga ko ubu ntabyo kongera kwishishanya nk’uko byari bimeze batarahabwa inyigisho.

kwamamaza

Alphonsine Mbwirintoki ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata (04) 1994, atuye mu murenge wa Rukira wo mu karere ka Ngoma. Abo mu muryango wa Mbwirintoki bose barishwe muri Jenoside ariko nyuma agorwa no kubyakira ku buryo yamvaga atazababarira abamwiciye.

Gusa avuga ko nyuma y’uko itsinda Mvura-nkuvure ribigishije, yiyakiriye maze agatanga imbabazi bimuvuye ku mutima.

Yagize ati: “Ariko numvaga mfite agahinda kenshi, mfite ibikomere byinshi ariko nkagira abantu nangaga! Naganga umugabo bita…kuko numvaga ko yasambuye komini, Hakiza wababwiye ngo nibangarure banyice nawe nkamwanga, nkumva ni ibibazo. Ariko wabonye ko twahuye…wabonye ko twahoberanye kandi turimo guseka, tunezerewe. Ndashimira iri tsinda rya Mvura-nkuvure, umuntu wabitekerejeho yakorewemo n’Imana.”

Hakizimana Aloyz ni umwe mu bahemukiye Alphonsine Mbwirintoki muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse aranabihanirwa. Avuga ko akimara kuva muri gereza atifuzaga icyatuma ahura n’uwo yahemukiye ariko nyuma yo guhurira muri gahunda ya Mvura-nkuvure,kuri ubu basangira akabisi n’agahiye.

Yagize ati: “nahursaga nawe nuko ngafata telefoni ngashyira ku gutwi nanjye ngakomeza nkagenda. Iyi mvura nkuvure yaziye igihe! maze gutanga ubuhamya bwanjye yarambwiye ati njyewe rwose n’abandi bacitse ku icumu turakubohoye. Ubu rero turabanye bidasubirwaho.”

Kayisire Umurerwa Benigne; umpuguke mu buzima bwo mu mutwe ukora muri Prison Fellowship Rwanda ifasha mu guhuza abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’ababiciye,avuga ko nyuma yo guhuza abantu binyuze mu matsinda ya Mvura-nkuvure,bazafasha abari mu matsinda kujya gusabana imbabazi n’abatayarimo.

Ati: “ umuntu wanyuze mu itsinda akifuza gusanga umuntu yahemukiye uteri mu itsinda, tumufasha guhura nuwo yahemukiye ngo amusabe imbabazi.”

“ Nyuma yo guca mur’ibi biganiro bya mvura-nkuvure tuzakurikizaho gahunda y’uko ushaka gusaba imbabazi uwo yahemukiye kuzamuhuza nuwo yahemukiye uri hanze ya gereza. Ubu ntabwo biratangira ariko niyo gahunda igiye gukurikiraho.”

Buhiga Josue; Umuyobozi w’umurenge wa Rukira, avuga ko nyuma ya gahunda ya Mvura-nkuvure yarimaze ibyumweru 15, izakomeza mu midugudu yose yo mur’uyu murenge bitewe y’umusaruro w’amatsinda yo gusabana imbabazi hagati y’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ababiciye.

Ati: “Iyi gahunda iradufasha kuyigeza ku baturage bose. Ihereye mu matsinda ariko turateganya kuyagura ikagera mu midugudu yose uko ari 42 ndetse tukajya tunayikurikirana cyane kuko nta terambere ryagerwaho abaturage batabana neza.”

Amatsinda abiri ya Mvura-nkuvure yo mu murenge wa Rukira agizwe n’abantu 30. Ni mu gihe mu karere ka Ngoma hakabarurwa amatsinda 10 abarizwa mu mirenge itanu agizwe n’ abantu 150.

Nyuma yo guhuza abiciwe n’ababiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakiyunga by’ukuri binyuze mu matsinda mu gice kiswe komorana ibikomere, hakurikiyeho ko abayahuriyemo bagiye gukora ibikorwa bibateza imbere.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Jun 5, 2023 - 12:54