Ni iki Aba- Turkey bakwitega mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida?

Ku cyumweru nibwo habaye amatora ya perezida n’ay’abadepite yasize ishyaka riri ku butegetsi ryegukana ubwiganze mu nteko, mugihe aya Perezida mu bari bahanganye na Erdogan habuze n’umwe uyegukana. Ibi byatumye hashyirwaho ayo ku nshuro ya kabiri azaba ku ya 28 Gicurasi (05)2023, azahuza Perezida Recep Tayyip Erdogan n’uwo batavuga rumwe, Kemal Kiliçdaroglu.

kwamamaza

 Perezida Recep Tayyip Erdogan, uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi yaje imbere mu matora yo ku cyumweru n’amajwi 49.4%, akurikirwa na Kemal Kiliçdaroglu; utavuga rumwe na leta, ku majwi 45 %, Sinan Ogan; nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Erdogan,  aheruka n’amajwi  5.2%. Kuba ntawagize amajwi asabwa byatumye hategurwa icyiciro cya kabiri cy’amatora kizaba ku ya 28 Gicurasi (05).

Kemal Kiliçdaroglu; ahagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, niwe ukomeye mu bahanganye na Perezida Erdogan. Kemal afite aho ahuriye n’ishyaka rya PKK rizwiho kuba ryarashatse guhirika ubutegetsi bwa Erdogan ndetse ubutegetsi bwe bufata nk’iry’intagondwa, aho bamwe mu banyamuryango baryo bahungiye muri Suede.

Kuba ariwe ugiye guhatana na Erdogan wamurushije amajwi 4.4% ndetse no kuba aba-Turkey bifuza impinduka, haribazwa niba ashobora kwigaranzura Erdogan. Mu byumweru bibiri biri imbere, umwe muri aba bagabo azaba ariwe Perezida wa Turkey.

 Abashyigikiye Kemal Kiliçdaroglu bafata ibi byumweru nk’urugamba rukomeye ndetse basabwa gukora cyane kuburyo basabwa gukoresha imbaraga nyinshi zisumba izo bakoresheje mu byumweru bibiri bishize, kugira ngo barebe ko bakwigarurira imitima y’abatoye [5.2%] Sinan Ogan; nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Erdogan.

Ibi birasaba imbaraga nyinshi kandi kuri Perezida Erdogan, cyane ko umusaruro w’ibyavuye mu matora byatunguranye kuko ataribyo byari byitezwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ibi birasaba ko buri ruhande rukoresha ingufu kugira ngo rugere ku ntsinzi, mugihe kwiyamamaza kw’aba bakandida-Perezida bombi gusaba ubwitonzi ndetse no kugaragaza itandukaniro.

Hari abibaza ko icyiciro cya kabiri cy’amatora kidashobora kubyara amakimbirane ndetse n’ihungabana mu bya politiki y’iki gihugu, mugihe ibyava mu matora bitakwishimirwa n’uruhande runaka.

 Urubyiruko ruri ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Erdogan, bavuga ko umukandida wabo yaje ku mwanya mubi [ wa kabiri] bityo icyozere cyabo bagihanze amaso kuba-Turkey batoye Ogan, mugihe na Erdogan akeneye kubona intsinzi kur’iyi nshuro.

Abashyigikiye Kemal bavuga ko bafite icyizere bitewe no kuba mu matora aherutse muri 2019 abatavuga rumwe n’ubutegetsi batsindiye amatora yo kuyobora imijyi ikomeye ya Istambul ndetse na Ankara.

Umwe yagize ati: “Ndabyizeye. Si cyane ariko ndabyizeye. Kuko twarabibonye mu matora y’uturere, nta muntu warubyizeye, ishyaka rya Erdogan yashatse kuyahindura nk’ubu! Ariko ku iherezo, ku nshuro ya mbere mu myaka 20, twegukanye kuyobora Istambul na Ankara 2029.”

Umucuruzi witwa Erdal, nawe afite icyizere ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazegukana intsinzi yifashishije amajwi ya Sinan Ogan, [5.2%].

Yagize ati: “ ni abantu batandukanye cyane. Abona ibyiza by’igihugu cyac. Abamutoye ntibashobora gutora Erdogan. Nk’urugero, njyewe nari namutoye [Sinan Ogan]. Ubu nzatora Kiliçdaroglu .”

 May 15, 2023 - 18:50