Amazina ya bamwe mu bahawe Buruse, imwe mu mbogamizi zituma HEC igenda gake mu kwishyuza abayihawe!

Inama y’igihugu y’amashuri makuru (HEC) iravuga ko igifite imbogamizi mu kwishyuza abanyeshuri bigiye ku nguzanyo ya buruse kubera ko imyirondoro y’abishyuzwa iba idahura n’amazina yabo bwite. Icyakora Bank itsura Amajyamajyambere (BRD) ivuga ko igiye kubikosora.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo abadepite bagize Komisiyo ishinzwe imikoresheje y’imari n’umutungo w’igihugu (PAC) bakiraga HEC mu gutanga ibisobanuro ku makosa yagaragaye muri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta.Abagize iyi komisiyo bongeye kwibaza impamvu HEC igifite intege nke mu kwishyuza ndetse n’imibare y’abagomba kwishyuzwa itaramenyekana neza.

 Mu makosa yagarajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta  harimo kutishyuza uko bikwiye abigiye kur’iyi nguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri bo muri Kaminuza.

Rose Mukankomeje; umuyobozi mukuru wa HEC, yabwiye abadepite bagize PAC imbozi zituma batayishuza neza iyo nguzanyo.

Mukankomeje ati:“Dusigaye duhura n’ingorane nyinshi kuko hari n’igihe abana bandika amazina atandukanye noneho ugasanga uwo wahaye buruse kuri certificate y’umwaka wa 6, iyo agiye gusinya yitwa ukundi, agashyiraho amazina ya ba bandi b’abasitari ndetse n’amafaranga BRD yayohereza ugasanga atari we!”

 Abadepite bajije HEC impamvu aya mazina akomeza kugorana kandi hari inzego zishinzwe kubigenzura.

Umwe ati: “Niba mwakoze urutonde rw’abantu bemerewe inguzanyo muri HEC, mukabashyikiriza BRD, ubwo BRD yaba ifite uburenganzira bwo kuvuga ngo wawundi wari Uwimpanimpaye Jeanne d’arc araba Uwimana bamuhe inguzanyo?”

 Undi yunze murye, ati: “ku kibazo cy’amazina , wenda hari abashobora ku bihindura ariko hari n’ababa batanzwe ku rutonde na HEC, ariko mu masezerano yasinye na BRD ugasanga bibaye undergraduate kandi kuri recomandation yahawe na REB iriho ko agiye kwiga Masters.”

Bank itsura Amajyamajyambere (BRD) niyo ishinzwe gutanga izi nguzanyo, ivuga ko irimo gushaka  uko ikemura iki kibazo mu buryo burambye.

 Kampeta Sayinzoga; umuyobozi mukuru wa BRD, yagize ati:”Hari ibibazo by’imyandikire, n’ushyira mu mashini hari ubwo ahindura, rero atari ikibazo cy’umwana ahubwo ari kwa kundi bakosora bagashyira muri database ya NESA, bakabyandika nabi. Turakorana na MINEDUC kugira ngo  turebe uburyo abana bose bazajya bakora ikizamini cya leta bafite irangamuntu, kuko bimeze  kose baba barengeje imyaka 16.”

 Avuga ko my myaka ibiri ishize byagoranye bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ariko muri gahunda iyi banki ifite harimo kuba ugiye gukora ikizamini cya leta agomba kuba afite irangamuntu nk’uburyo buzakumira icyo kibazo.

 Gusa Kampeta anavuga ko “icyo kibazo rero cyaturukaga ko amazina biyandikisha bakora ikizamini cya leta, ntabwo ahura n’ayo baba bafite. Iyo umwana agiye gysinya amasezerano, ntabwo yandika amazina ye ahubwo ashyiraho numero y’irangamuntu nkuko bimeze mu irembo noneho bigakurura amakuru ye yose. Ninabyo bidufasha kuzabikurikiranira.”

 Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta hagaragaramo ko imibare ifitwe na HEC y’abagomba kwishyura ari 27 520, aba barimo  1 649 bahawe inguzanyo ariko amafaranga bagomba kwishyura, ingano yayo ntigaragazwa ndetse hakiyongera n’abandi 6 519 usanga amazina yabo yaragiye yisubiramo. Ibi bivuze ko  urutonde rufite na BRD na HEC rutizewe.

 @ Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Sep 10, 2022 - 11:12