Ngororero:Babangamiwe nuko isantere bakoreramo itagira ubwiherero!

Abanyura n’abakorera muri Santere ya Rubagabaga baravuga ko babangamiwe nuko muri iyi santere nta bwiherero rusange buhaba bigatuma bamwe bajya kwiherera ku gasozi. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari gahunda yo kubaka ubwiherero rusange ahantu hose hahurira abantu benshi ndetse naho harimo.

kwamamaza

Santeri ya Rubagabaga iherereye mu murenge wa Matyazo wo mu karere ka Ngororero, ndetse yegereye isoko rya Vunga riherereye mu karere ka Nyabihu.

Iyo abantu baremura isoko rya Vunga ni nako baruhukira muri aka gasentere ari benshi nko mu mahuriro yabo bose.

Ukwa amasaha agenda akura, niko uhatinze  agenda abona hari abinyabya bakiherera ku gikuta cy'inzu, abandi bakajya inyuma y’amazu, bitewe nuko nta bwiherero rusange buhaba.

Ubwo umunyamakuru w'Isango Star yatembereraga muri aka face, umwe yagize Ati:"tuba turi abantu benshi cyane noneho abantu bakambura aho bajya, ugasanga umwanda ubaye mwinshi! Iyo ukubwe ujya nka hariya hirya ukareba uko wiyaranja ..."

Undi ati:" rwose umuntu biramukomerana akabura aho yerekeza., No eho bigasaba ko yifashisha urutoki, akajya hariya mu nsina noneho ugasanga hariyo umwanda mwinshi cyane. "

" Ikibazo Ni ubuyobozi butari gushyiraho gahunda yo gushyiraho imisarani aho abantu bayireba noneho umuntu yashaka kwihagarika ndetse n'ibikomeye ugasanga Ari kujya hano hafi no mu biguru."

Aba batutage basaba kubakiemrwa ubwiherero rusange, kuko ibi byazabateza indwara ziterwa n’umwanda.

Umwe Ati:" turasaba kubakirwa ubwiherero rusange bugaragara kuburyo ugize ikibazo gusaba ubwiherero abona aho ajya."

" Ikibazo cy'ubwiherero, zigomba kubakwa kuko Leta irahari."

NKUSI Chrisophe; uyobora akarere ka Ngororero, avuga ko hari gahunda yo kubaka ubwiherero rusange ahantu hahurira abantu benshi.

Ni gahunda yaturutse ku rwego rw'igihugu avuga ko nabo biteguye kuyishyira mu bikorwa bahereye muri aka gasentere.

Ati:" kubaka ubwiherero ni gahunda yaturutse ku rwego rw'igihugu, ntabwo Ari iy'Akarere ka Ngororero gusa. Ni gahunda y'uko ahantu hatandukanye hahurirwa ababtu benshi hubakwa ubwiherero rusange( public toilet). "

" Natwe nk'Akarere tubifite muri gahunda, twaranabitangiye kugira ngo icyo gukorwa tugikore nkatwe Akarere."

Kugeza ubu, hari abagaragaza ko kujya kwiherera ku gasozi muri aka gasantere bikomeje gutya byazateza indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda.

Nimugihe abandi bavugako uko bigenda bikorwa n’abakuru mu maso y’abato byazanaba umuco mubi ukazakura muri aka gace.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star - Ngororero.

 Dec 22, 2022 - 11:02