![Ngororero: ubuhahirane bwahagaze mu bice bimwe kubera ibiraro byatwawe n'ibiza](https://www.isangostar.rw/uploads/images/2024/04/image_750x_661012c8d4ab9.jpg)
Ngororero: ubuhahirane bwahagaze mu bice bimwe kubera ibiraro byatwawe n'ibiza
Apr 5, 2024 - 17:31
Abatuye mu bice birebana n’imigezi ya Mukungwa na Nyabarongo baravuga ko bamaze igihe bari mu bwigunge bukabije baterwa n’uko muri aka gace nta mihanda ihagera bigatuma basigara inyuma mu iterambere. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko amasezerano yo gukora iyo mihanda yamaze gusinywa kuburyo mu gihe cya vuba imirimo yokuyikora izatangira.
kwamamaza
Abaturage bavuga ko bamaze igihe kirekire mu bwigunge bukabije bwatewe nuk0 mugace batuyemo nta mihanda ihari ibafasha mu guhahirana. Bavuga ko niyari ihari yatwawe n’ibiza ntisanwe, bikaba byarabasubije inyuma mu terambere.
Umwe ati: “turi mu bwigunge bukabije cyane, niyo mpamvu ahari tutagera ku iterambere kimwe n’abandi bose. Kuko ntabwo wavuga ngo ufashe aka gahanda kagana ku murenge ngo uzabone aho unyura, waba uri n’igare cyangwa n’amaguru. Ni ukugenda uca gihugu.”
Undi ati: “ubu nta buhahirane bugihari kuko imihanda. Iyo iyi Mukungwa mubona hano hepfo yuzuye, amazi ahita azamuka akaza mu muhanda, mbese n’umuntu akaba atacamo n’amaguru.”
“ umuhanda warapfuye urasibama, kugeza ubu nta muhanda dufite muri aka Kagali kacu. “
“ aha niko tumeze kuko urabona inzuzi zaruzuye , imihanda yarapfuye, nta muhanda, nta biraro murabibona uko bimeze. Inkangu zarayicagaguye…”
Bavuga ko kugera ku Murenge wabo bibasaba kuzenguruka Gashonyi ku kiguzi cy’amafaranga ibihumbi 6 by’urugendo.
Basaba ubuyobozi bwabo kubibuka bukabakorera iyi mihanda ikongera ikaba nyabagendwa bakava mu bwigunge.
Umwe ati: “ni ukudukorera ubuvugizi kuko natwe bajya batugeraho bakavuga ngo aha byagenze bite ko byagenze gutya? Bagira icyo batumarira nk’abandi banyarwanda mbese tugatunga tugatunganirwa.”
Nubwo bimeze bityo, Ubuyobozi bw’akarere ka Ngorero buvuga ko buzi ko imihanda yangiritse cyane. Bwizeza abaturage ko izakorwa vuba cyane kuko n’amasezerano yamaze gukorwa.
UWIHIREYE Patrick; umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ati: “twasinye amasezerano na kampani ikora umuhanda waho bita mu Byapa-Gatega-I Muramba ukamanuka za Rubagabaga, uwo ni umwe. Ndetse hari n’undi mugari cyane wa kaburimbo twitegura muri iyi minsi, ushobora kuzatangira duhuza na Musanze-Vunga-Rubagabaga-Ngororero.”
Aba baturage kandi baranashimanira ko kuba ntamihanda igeze iwabo, binongera ubwigunge n’agatotsi mu mikoranire n’ubuyobozi bwabo, kuko n’abayobozi batagera muri ako gace kabo bitewe n’inzira zitari nyabagendwa.
Bavuga ko ibyo byiyongera mu mpamvu zirenze imwe bagaragaza nk’ibituma basubira inyuma mu iterambere kuko bibagora kubona uko bageza ibyifuza byabo ku buyobozi bwabo.
@Emmanuel BIZIZMANA/ Isango Star - Ngororero.
kwamamaza