Ngororero: Abagore bibumbiye mu makoperative y’ubugeni barasaba isoko ry’ibyo bakora.

Abagore bibumbiye mu makoperative y’ubugeni barasaba Ubuyobozi bw’Akarere kubafasha kubona amasoko y’ibyo bakora kuko icyanya bashizwemo giherereye aho abantu batagera. Ubuyobozi buvuga ko akarere kagiye gufatanya nabo gushaka amasoko hirya no hino mu turere ndetse no hanze y’igihugu.

kwamamaza

Abagore bibumbiye mu makoperative 8 yo mu mirenge inyuranye yo mu karere ka ngororero,  bavuga ko bahisemo kwibumbira hamwe kugira ngo bikure mu bukene ndetse no gutega amaboko abagabo babo.

Mu kiganiro bagiranye n'umunyamakuru w'Isango Star, wabasuye aho bakorera, umwe yavuze ko "Twaricaye turareba kubaho nk'abadamu kuko tutagomba kwicara ngo dutegereze ko umugabo amuzanira igitenge cyangwa se agapira ko kwambara, cyangwa ngo amugurire amavuta...Twarateranye twishyira hamwe, turavuga tuti reka dukore agashyirahamwe." 

" Twatangiye turi amashyirahamwe ariko bigera aho dukomera nuko dusaba umurenge tuba koperative. Ubwo byabaye ngombwa ko habaho ihuriro ry'amakoperative 8 agize aka karere ka Ngororero."

Gusa aba bagore bavuga ko  icyanya bashizwemo cyitaruye cyane aho bakorera ububososhi, kuburyo bigorana ko abantu bahagera bakabona ibyo bakora bakanabigura.

Basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha kubona amasoko ndetse no kugaragaza ibyo bakora binyuze mu murikagurisha, dore ko bemeza ko ibyo bakora bikenerwa n’abanyamahanga kurusha abanyarwanda.

Umwe yagize ati: " Urabona ko hano hasa n'ahiherereye , hasa no mu gakari kuko ntihagaragara neza. Bitugiraho ingaruka kuko ntabwo tubona uko tugurisha nkuko byakagombye kubaho."

Undi ati: "Hano mu karere ka Ngororero ni ahantu ubona ko nta terambere, mbese nta mafaranga akunda kuhaboneka. Rero niba ikintu ugikoze nk'icyumweru kimwe cyangwa iminsi ine nuko wambwira umuturage w'inaha akumva ko ari igiciro gihanitse umubwiye."

" Nyine urabona ko ni ku ruhande , ntabwo ari mu mujyi. Iyo Akarere kaza kubaka nko mu mujyi , tuba tubona amasoko kuko aracyari make cyane muri ibi by'ibyatsi ."

 Tifuza ko  mu bushobozi Akarere  gafite, kuko basanzwe badufasha pe! ariko ibyo twifuza cyane ni ukudushakira amasoko mu turere duhana imbibi ndetse  no hanze y'u Rwanda bishobotse kuko abanyamahanga nibo bakunda kugura utu tuntu."

Nkusi Christophe; Umuyobozi w’Akarere ka Ngororeo,  avuga ko ubuyobozi bw’aka karere bugiye gufatanya n'ababaturage.

Ati: " Bariya badamu bafite ububoshi...ni inshingano z'Akarere gufatanya nabo kugira ngo ibikorwa bakora nuko tubishakire abakiriya turatebye ku rwego rw'igihugu, ahubwo tukagira imikoranire n'ibihugu byo hanze kugira ngo ibyo bikoresho byabo bijye byoherezwayo, bityo babashe kubona amafaranga babashe kwiteza imbere."

Nubwo aba bagore bavuga ko impamvu ituma ibyo bakora bitagurwa n'aakiliya babyo ari uko bajyanwe ahatagerwa n’abantu, hari n'abavuga ko byatewe nuko ibikoresho bifashisha  mu buboshi bwabo ari ibigorigori, ibirere n’ibindi bisigazwa biba byasizwe n'abaturage kandi bisa n'ibitakibafitiye akamaro.

Bavuga ko ibyo hari n'ababibona nk'imyanda iba yasigaye kandi aba baboshyi bayibyaza umusaruro.

@ Emmanuel Bizimana/Isango Star- Ngororero  

 Dec 8, 2022 - 11:58