Ngoma:Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gasetsa barasaba serivise yo kuvura amenyo.

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Gasetsa cyo mur’aka karere baravuga ko bakize urugendo bakoraga bajya gushaka serivise z’ubuvuzi ku bitaro bya Kibungo ariko barasaba ko mu kigo cyabo hakongerwamo serivise yo kuvura amenyo. Ubuyobozi buvuga ko kuzamura urwego rw’ubuvuzi ku kigo nderabuzima cya Gasetsa ari umwe mu mihigo yeshejwe 100%, bwizeza abahivuriza kubakorera ubuvugizi hakongerwamo iyo serivise.

kwamamaza

Imwe mu mihigo iri kumurikirwa abaturage harimo imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Kibungo, ikigo nderabuzima cya Gasetsa cyashyizweho inzu y'irwariro izwi nka hospitalization ndetse n'indi  mihigo.

By'umwihariko nk'umuhigo wo kuzamura ubushobozi bw'ikigo nderabuzima cya Gasetsa, abahivurizaga mbere hatarajya inzu y'irwariro, bishimira urwego ikigo cyabo cyazamuweho.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “ukaza kwivuza urembye noneho bakaguha igitanda nko kuharara nk’iminsi byaratugoraga cyane. ikindi nko kuza kwivuza izindi ndwara zisanzwe no kwipimisha byaratugoraga kuko bahitaga bakohereza I Remera ariko ubu basigaye babifatira hafi.”

Undi ati: “ubu ng’ubu umuntu afite uko bakuryamisha ukabona aho wisanzurira ndetse nyo mwaza muri nka 20, biragaragara yuko twabona aho twisanzurira. Bitandukanye nuko kera babaga baturyamishije baducuritse kubera yuko ahantu habaga ari hatoya.”

“ ubundi twagiraga ibitaro kure, tukabigira za Remera, za Kibungo ariko ubu tubonye ubuvuzi hafi , tuzajya tuva hariya ar uko hananiranye….”

Gusa abaturage basaba  ko muri serivise zitandukanye zihatangirwa, hakongerwamo na serivise yo kuvura amenyo kuko iyo bayarwaye boherezwa ku bitaro bya Kibungo, bikabasaba ko bakora urugendo runini kugira ngo bagereyo.

 Umwe ati:“ twasabaga y’uko bazatuzanira n’umuganga uvura amenyo kuko n’iyo tugiye kwivuza amenyo biratugora cyane.”

Undi ati: “ batugiriye neza nkuko bari kuduha ibi bitaro byiza baduha n’iyo serivise y’amenyo kuko kugira ngo umuntu aze yarwaye iryinyo nuko bamuhe transfert [kumwohereza ahandi], bamuhe rendez-vous yo kongera kugenda ni ibintu bitubangamiye.”

ku bijyanye n’ ubusabe bw'abaturage bwo gushyirira ku kigo nderabuzima cya Gasetsa serivise yo kuvura amenyo, Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w'akarere ka Ngoma,avuga ko hagiye gushakwa uko yakongerwamo muri serivise zihatangirwa.

Niyonagira ati“ Guverineri abemereye ubuvugizi kuburyo babona ubuvuzi bw’amenyo hafi yabo. Ariko n’ubundi, natwe mu karere kacu hari ibindi bikorwa biri gukorwa ku maposte de santé yayandi yisumbuye, aho naho bazajya batanga serivise z’amenyo.”

ku ruhande rw'imihigo y'aka karere, avuga ko hari iyo kahize kwesa mu mwaka w'imihigo w’ 2022/2023, imyinshi yeshejwe ariko hakaba hari iyitareswa.Yemeza ko akemeza ko nayo izeswa vuba

Ati: “iyo dusigaje mikeya nayo ni ukunoza kugira ngo igire ubwiza, rero imihigo yose tuyirimo neza, kandi turizera ko umwaka, intego twihaye n’igihe twihaye cyo kuba twayesheje, byose bizaba bimeze neza.”

Kugeza ubu, imwe mu mihigo imaze kweswa ku gipimo cyi 100% mu karere ka Ngoma harimo uwo kubaka imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Kibungo, gushyira inzu y'irwariro ku bitaro bya Gasetsa byo mu murenge wa Remera, kubaka urugo mbonezamikurire rwa Gashanda ndetse no kwigisha gusoma no kwandika abakuze bagera ku 2 800  mu karere kose. Imihigo yose uko ari  160 aka karere gafite yose igeze ku gipimo cya 97%.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 Jun 1, 2023 - 08:31