"Abagiha akato abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ni abafite ubumenyi buke" :RBC

Bamwe mu bafite ubwandu bwa virus itera SIDA baravuga ko bagihura n’ibibazo byo guhabwa akato mu miryango cyangwa aho biga bagacibwa intege ko ntacyo bakwigezaho n’ibindi. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko abantu bakibaha akato ari abafite imyumvire mike ku buryo SIDA yandura.

kwamamaza

Mu gihe isi ikomeje guhangana no kurwanya virus itera SIDA, bamwe mu bafite ubwandu bw’iyi virus baracyahura n’ibibazo byo guhabwa akato.

ibi kandi biganisha ku mibare igaragaza ko mu Rwanda abakiri urubyiruko aribo bugarijwe n’ubwandu bushya, aho 3% by’abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bari hagati y’imyaka hagati  15-49.

Bamwe mu rubyiruko bafite ubwandu bavuga ko nubwo guhabwa akato bigenda bigabanuka ariko bagahabwa mu buryo butandukanye.

Umukobwa umwe yagize ati: “ndabyibuka kuko njyewe nagiriwe akato karenze, cyane cyane aho nigaga. Bamwe na bamwe babona nsurwa cyane n’amakuru agenda ahwihwiswa ko navukanye ubwandu, bigenda bikururuka nyine kugeza aho mba nk’icyapa. Ariko abana bitewe n’ababyeyi babo babashyiragamo imyumvire mibi bakampa akato, bakanga ko nicarana nabo mu ishuli, bakanga ko dusangira...mbese buri kimwe cyose ugasanga ndi njyenyine. Ndetse rimwe na rimwe bakanankubita ngo nimbave iruhande.”

Undi ati: “ hari akato kagaragara harimo ubugome hari n’abandi baguha akato ariko batabizi. Njyewe rero bampaye akato ariko batabizi! Barikunsha intege mubyo nkora byose, bari kuvuga ngo reka twifatire iki cyana bitagira icyo byangiza cyangwa se ntabwo kibashije...ni muri ubwo buryo nabayemo.”

Ibi byemezwa na SILYVIE MUNEZA; umuyobozi w’urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera sida RRP+, avuga ko akato mu rubyiruko kataracika.

Ati: “ akato cyane cyane mu rubyiruko mu rwego rwo kubikirwa ibanga mu mashuli, mu miryango ndetse n’ahandi...ku rubyiruko bidufashije ako kato nako kakavaho nabyo byaba byiza kurushaho.”

Mu gihe aba bose bagaragaza ko abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bagihabwa akato, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko abagiha akato abanduye ari abafite imyumvire mike ku buryo yandura.

 Gusa imibare igaragaza ko abahabwa akato bagabanutse ugereranije na cyera, nk’uko bitangazwa na Dr. Basile IKUZO; ukora mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA muri RBC.

Yagize ati: “iyo umuntu atanze akato ku muntu ufite virus itera SIDA ni uko aba afite ubumenyi buke kuri virus itera SIDA, uburyo yandura, uburyo yirindwa. Ibyo rero no mu nzitizi dufite ni uko ubumenyi haba mu rubyiruko n’abantu bamwe na bamwe budahagije kuri virus itera SIDA.”

“icyo dukora ni ukongera ubumenyi mu bukangurambaga dukora butandukanye dufatanyije namwe abanyamakuru kugira ngo abantu bamenye virusi itera SIDA ni iki? Yandura ite? Iyo umaze kubimenya ni nabwo umenya ko ako kato kadakwiye.”

“Kandi iyo urebye no mu mibare tuba dufite, urebye akato abantu banduye bakorerwaga ukagereranya n’uyu munsi biratandukanye cyane, harimo impinduka kuko ubu dufite umuntu ufite virus ushobora kujya ku mugaragaro akabyemera ariko ibyo kera ntibyabagaho.”

Mu Rwanda, habarirwa abantu barenga ibihumbi 230 000 banduye virusi itera SIDA, 97% muri bo bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida, kandi abagera kuri 90% imiti ibagirira akamaro mu kugabanya ubukana bwa virusi itera sida.

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Dec 4, 2023 - 15:06