Ngoma: Gahunda ya ‘Bwije nkoze iki’ yitezweho guteza imbere Akarere.

Ubuyobozi bw’aka karere n’abagatuye buravuga ko gahunda nshya yashyizweho n’ubuyobozi yiswe ‘Bwije Nkoze Iki’ izafasha mu guteza imbere akarere kabo binyuze mu kwisuzuma buri munsi,kugira ngo buri muturage ndetse n’umuyobozi bose barebe ibyo bakoze biteza imbere akarere n’abaturage muri rusange.

kwamamaza

‘Bwije nkoze iki’ ni gahunda nshya ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwashyizeho igamije gutuma iterambere ry’ako n’abagatuye ribasha kugerwaho. Buvuga ko nimugoroba hazajya hagera buri muyobozi cyangwa umukozi mu karere, akisuzuma akareba icyo yakoze mu rwego rwo gucyemura ibibazo by’abaturage.

Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’Akarere, avuga ko byose bizakorwa bigamije kwihutisha imihigo y’akarere.

Ati: “Service Delivery Tast Team nayo ifite abayirimo bagomba kutubwira bati ‘ [bwije ] mu rwego rwo guha serivise nziza abaturage, wenda ku bibazo birenga 30 twakiriye uyu munsi twakemuye 5, ejo hazakemuka 3 …kuburyo wenda mu gihe cy’icyumweru tuvuga ngo ibibazo twakiriye byose byakemutse mugihe nta mbogamizi zihari.”

“ hakaba kandi dufitemo imihigo kandi dufite na coach[umutoza]. Uwo mutoza nawe ni ugomba gutanga inama, akatubwira ngo bwije hakozwe iki ku mihigo.”

Abatuye aka karere bashimangira ko  hari icyo iyi gahunda ya ‘Bwije Nkoze iki’ izunganira mu mikorere yabo, haba mu kwiteza imbere binyuze mu gukora bafite icyerekezo, birinda ubunebwe ndetse no gufasha bagenzi babo kuzamura imibereho yabo no kugira intumbero mu byo bakora.

Umwe mu baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “Bwije nkoze iki? ni uwuhe mwana nagiriye inama yo kureka ibiyobyabwenge? ni uwuhe mwana nagiriye inama yo kwitabira ishuli?Bwije nkoze iki rero ikubiyemo ibintu byinshi kandi byiza. Ntabwo ari Bwije nkoze iki yo gutekereza ubugome ahubwo ni iyo kureba ese ni iki cyateza umunyarwanda imbere? Ni iki cyateza imbere igihugu.”

Undi yagize ati: “njyewe imikorere yanjye ni kuvuga ngo ntabwo ndi muri ba bamaman bagomba kubyukira mu magambo! Cyangwa ngo mbyukire mu bintu bidakwiriye, ahubwo ngomba gukora kugira ngo niteze imbere n’abana banjye bagire aho bagera.”

“yaba ukora imirimo ahemberwa ku munsi, yaba ukora imirimo iciriritse cyangwa se imirimo yose umuntu akora ku rwego rwe bizajya bimufasha kwigenzura uko umunsi urangiye. Urasanga ari gahunda buri muntu ashyize mu nshingano ze byamufasha kugira byinshi ageraho mu gihe runaka yateganyije.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko iyi gahunda ya ‘Bwije Nkoze Iki’ izashyirwa mu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Gusa ntabwo iramenyekana mu baturage, bityo hakenewe gushyirwamo imbaraga kugira ngo bose bayimenye, ibashe guhindura imyumvire n’imigirire ya benshi.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/74hBC5ub_V0" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 May 8, 2023 - 14:09