Ngoma: Barasaba ko umuhanda Vundika - Karenge wajyamo kaburimbo

Abatuye umujyi wa Kibungo n'abatembera bavuga ko basezeranyijwe kubakirwa umuhanda wa kaburimbo uca munsi y'i Cyasemakamba ugahinguka munsi ya UNATEK, none amaso yaheze mu kirere bakaba basaba ko wakubakwa kuko uzatuma umujyi wabo waguka.

kwamamaza

Aba baturage batuye ndetse n'abatembera mu mujyi wa Kibungo bishimira ko umujyi wa Kibungo urimo gutera imbere ugereranyije n'ibihe byatambutse, bitewe n'imihanda ya kaburimbo y'ibirometero bisaga 8 yubatsemo ariko bakavuga ko hari umuhanda utarashyizwemo kaburimbo uturuka ahazwi nko mu Ivundika ukagera mu masangano y'imihanda munsi y'ahahoze UNATEK kandi bari barabwiwe ko izajyamo.

Bavuga ko kuba umuhanda udakoze, bituma umujyi utaguka kuko hari abatinya kuhagura ibibanza ngo bahubake inzu zigezweho, bityo bagasaba ko ibyo basezeranyijwe byashyirwa mu bikorwa maze iyo kaburimbo ikubakwa.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, avuga ko umuhanda abaturage basaba ko wakorwa neza ugashyirwamo kaburimbo, uturuka mu Ivundika ukagera mu masangano y'imihanda munsi y'ahahoze UNATEK, uri muri gahunda yo kubakwa muri iyi ngengo y'imari y'umwaka wa 2023/2024, mu rwego rwo gukomeza gutunganya umujyi wa Kibungo.

Yagize ati "turashaka ko hakorwa umuhanda uturuka mu Ivundika ugenda ugana Karenge ndetse ukaba wakomeza, biri mu rwego rw'imiturire n'imitunganyirize y'umujyi ukaba ari uwa kaburimbo yoroheje". 

Usibye abaturage basaba ko umuhanda uturuka mu Ivundika-Karenge munsi y'ahahoze UNATEK ushyirwamo kaburimbo, n'abafite ibikorwa mu gakiriro ka Ngoma aho uwo muhanda unyura, nabo basaba ko wakorwa kuko byakoroshya ubwikorezi bw'ibyo baba bakoze kuko bigorana kubikura aho babijyana ku isoko igihe imvura yaguye ndetse n'ibikoresho bazana mu gakiriro byo bifashisha mu mirimo yabo, bityo ngo uramutse ukozwe byaba ari amahirwe kuri bo.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Aug 15, 2023 - 09:15