Karongi: Urugaga rw’abikorera rwatangaje impamvu ituma ubwandu bwa SIDA bwiyongera mu barobyi.

Urugaga rw’abikorera mur’aka karere ruravuga ko ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA mu barobyi buterwa nuko hari abarobyi bakora bagenda kandi bagakora mu masaha y’ijoro, igihe cyo kuryama bakarara mu nzu z’ababakodesha b’igitsina gore. Ibi byiyongeraho kuba umusaruro w’amafi baroba bawugurisha abo bagore bikaba intandaro yo kuwuguranisha igikuzi cyo kuryamana

kwamamaza

Uru rugaga rw’abikorera muri Karongi ruvuga ko ruzakomeza ubukangurambaga muri aba barobyi kugira ngo bamenye ubuzi bw’icyorezo cya SIDA babashe kwirinda ndetse no kwipimisha ku bushake.

Ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe, Rusanganwa Leo Pierre; umuyobozi ushinzwe ubuzima mu rugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi, avuga ko abarobyi  bo mu kiyaga cya Kivu bashobora kwisanga banduye icyorezo cya SIDA  bitewe n’imibereho yabo ndetse no kuba bashobora kwisanga baguranisha umusaruro wabo w’amafi baroba bawuha abagore kugira ngo bemere kuryama nawo.

 Yagize ati: “Mu bushakashatsi bwakozwe twasanze baryama mu mazu y’abakiliya yabo. Ni ukuvuga ngo abarobyi ni abagabo ariko abo bagurisha umusaruro ni abagore.”

Yongeraho “ni ubushakashatsi twakoze twabonye ko abagabo bashobora gukora ingurane y’isambaza cyangwa se andi mafi ku gitsina.”

Ku ruhande rw’abarobyi  bo mu karere ka Karongi baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star,  bagaragaza ko nta makuru bafite ku cyorezo cya SIDA ahubwo ko bajya mu busabane mu gihe basoje akazi bigatuma bisanga bacyanduye.

 Umwe ati:“ iyo tuvuye kuroba tujya gutembera hirya no hino noneho wakundana na mugenzi wawe ukumva ko yakenera ko murarana kugira ngo ujye umuha umusaruro.”

 Undi ati: “ubundi iyo utabashije kwiyakira ubwo yakubagana ugasanga iyo virus arayanduye.”  “Isosi ya hano mu Kivu hari igihe bayinywa noneho igatuma bademara [demarre]. Iyo barangije bahereza nk’uw’igitsina gore isambaza hari igihe bahita bajya kuryamana.”

 Icyakora  banavuga ko hari abamaze gusobanukirwa  n’ububi bw’icyorezo cya SIDA kuko inzego zishinzwe ubuzima muri aka gace zijya zibegera zikabaha amahugurwa.

 Umwe ati:“Baraza bakadupimira hano cyangwa bakatuzanira n’udukingirizo hano noneho bakajya bashyira kuri buri kipe agakarito noneho ugiye …akajyana agakingirizo.”

Rusangwana Leo Pierre; ushinzwe ubuzima muri PSF-Karongi; avuga ko uru rugaga ruzakomeza gukora ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwirinda SIDA.

Ati: “Tubakangurira kwipimisha ku bushake kuko iyo umuntu yipimishije amenya uko ahagaze, niba yanduye cyangwa atanduye.”

Aba barobyi bo muri Karongi banasanga kubegerezaa inzu zicuruza udukingirizo nabyo byabafasha kujya birinda virusi itera Sida.

@Zigama Theoneste/Isango Star-Karongi.

 Oct 5, 2022 - 19:57