Huye:Kwiyongera kw’ibikorwa bya siporo, ingaruka nziza ku ishoramari.

Bamwe mu bikorera baravuga ko ukwiyongera kw’ ibikorwaremezo bya siporo bigenda bifasha mu kuzamura urwego rw’ishoramari.  Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko hakenewe uruhare rw’abikorera mu kongera ibyo bikorwaremezo kugira ngo umujyi urusheho kwihuta mu iterambere.

kwamamaza

Ubusanzwe igice cy’umujyi wa Huye gituwe n’abasaga 75 000 bari mu Mirenge 5 ariyo Huye, Mbazi, Mukura, Tumba ndetse na Ngoma.

Bitewe n’ibikorwaremezo bya siporo byazamuriwe urwego nka stade ya Huye, n’amahoteri agahabwa izindi nyenyeri, abikorera bavuga ko byabazamuye ishoramari, barushaho kubona icyashara n’abaturage bungukira mu kobona isoko ryagutse ry’ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Umwe yagize ati: “Ibikorwa b ya siporo byagize umumaro! Mu buryo bw’ubucuruzi twebwe nka …cyaduhesheje n’inyenyeri ya gatatu ku ihoteli yacu, kuko mubyo RDB idusaba hagomba kuba harimo n’ibikorwa bimwe na rimwe by’imyidagaduro, hari ibijyanye na Piscine cyangwa se na Gym. Byaduteje imbere mu  buryo bifatika, kuko biragaragara ko abakiliya benshi tugira…abaza muri siporo bikubye inshuri 10 abaza mu bindi bice byacu bya bisiness [ibyumba, …].”

Abikorera bamaze kubona ko siporo uretse kuba ari ubuzima, ari n’ishoramari byatumye bazana ibyuma by’imitozo ngororamubiri nabyo bibinjiriza.

Byiyongeraho kandi kuba byatanze akazi ku batoza, ndetse binongera umubare w’abagura ibyo bakora bacuruza.

Umwe yagize ati: “ ntanze nk’urugero rwa hano: dufite gym n’ibindi bikorwa bisanzwe [alimentation, restaurant, sauna, massage] rero umuntu uje muri siporo ajya muri alimentation akaguramo amazi, jus, ibyo kurya…ibintu byinshi.”

I Huye, iyo habereye imikino usanga haba hari urujya n’uruza rw’abantu.  Uwo munsi, ibyishimo byabo bifasha abikorera mu nzego zose gucuruza amafaranga menshi. SEBUTEGE Ange; umuyobozi w’aka karere, avuga ko ari intambwe nziza yatewe kandi bakwiye gukomeza uruhare rwabo rwo kubyongera.

Ati: “Byafashije mu gutuma mu mujyi hajya urujya n’uruza rushingiye ku bukerarugendo bwa siporo, bigira n’amahirwe ku bikorera. Iyo abaturage batanga serivise ku bagana mu karere nibyo byinshimo ariko no ku bucuruzi iyo isoko ryiyongereye n’umuhinzi ibyo agemura ku isoko naho biba ari binshi. Rero ni uruhurirane aho hari utwara abagenzi kuri moto, ku magare, mu modoka, ucuruza essence…mu uburyo buhari.”

“ byagiye bituma n’ibyiciro byabavugurura aho bakirira abantu banoza imitangire ya serivise. Ibyo byose bigenda bifasha muri rya terambere, bakabyongera kugira ngo abaza batagira ibyo Babura.”

Aho ibikorwaremezo bya siporo byongerewe mu karere ka  Huye, bigaragara ko n’abagize umuco wo kuyikora biyongereye, ushingiye ku aho biri haba hari abayikora, bitandukanye na mbere  kandi hamwe biri aba ari no kwishyura.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Jul 27, 2023 - 13:27