Ukraine yemeye kuganira n’u Burusiya ku ngingo zirimo kutajya muri NATO

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kuganira n’u Burusiya ku ngingo zirimo kuba kitazagira aho kibogamira mu bice bihanganye muri iki gihe, kugira ngo kibashe kugera ku masezerano y’amahoro.

kwamamaza

Ni ibyemezo ariko ngo byasaba ko iki gihugu cyizezwa umutekano usesuye, kandi bikabanza kwemezwa binyuze muri kamarampaka.

Zelensky yabivuze kuri iki Cyumweru, mbere y’uko ibihugu byombi bisubukura ibiganiro bigamije guhagarika intambara, bibera muri Turikiya hagati y’amatariki ya 28-30 Werurwe. Intumwa z’ibihugu byombi ziraba ziri hamwe.

Yabwiye abanyamakuru ko biteguye kuganira no ku ngingo zirimo umutekano wa Ukraine n’ubusugire bwayo nk’igihugu.

Yagize ati "Kwizezwa ibijyanye n’umutekano, kuba nta gice tubogamiyeho no kutagira ibisasu bya kirimbuzi ku butaka bwacu. Twiteguye kubiganiraho. Iyi ni ingingo ikomeye cyane."

Ukraine yemeye kuba igihugu kidafite aho kibogamiye mu bice bihanganye muri iki gihe, ubwo yabonaga ubwigenge mu 1991.

Ahanini haba havugwa ko cyemeye kutinjira mu ihuriro ry’ibihugu byo mu Burayi na Leta Zunze ubumwe za Amerika (The North Atlantic Treaty Organization, NATO.)

Ibitekerezo byaje guhinduka mu 2014 ubwo agace ka Crimea komekwaga ku Burusiya, abadepite bahindura Itegeko Nshinga, batangira gusaba kuba mu Ubumwe bw’u Burayi na NATO.

U Burusiya ntibwigeze bubikozwa, kuko buvuga ko gusatirwa na NATO cyane kugeza ubwo yashinga intwaro zayo muri Ukraine, bibangamiye umutekano wayo.

Byongeye, biba bivuze ko igitero cyose cyagabwa ku gihugu kiri muri NATO, gifatwa nk’ikigabwe ku ihuriro ryose, ku buryo ibihugu birigize bitabarira rimwe.
Kugeza ubu ibihugu bidafite aho bibogamiye mu Burayi ni bitatu, Autriche, Finland na Suède.

Zelenskiy ariko yavuze ko hari ingingo Ukraine idashaka kuganiraho, nko kuba igihugu kitakomeza kubaka igisirikare.

Uyu muyobozi yaherukaga kuvuga ko nta masezerano ashoboka igihe hatabanje guhagarikwa intambara no gusohora ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.

Yavuze ko igihugu cye kitagiye kugerageza kwisubiza uduce twose twafashwe n’u Burusiya ku mbaraga, ahubwo yiteguye ko baganira ku hazaza h’igice cy’uburasirazuba bw’igihugu kizwi nka Donbas, kiyoborwa n’inyeshyamba zishyigikiwe n’u Burusiya guhera muri 2014.

Kugeza ubu Ingabo z’u Burusiya zikomeje kugaba ibitero ku Mujyi wa Mariupol, ku buryo kuwufata byatuma Ukraine itakaza inzira zose zayigezaga ku nyanja ya Azov.

Zelensky avuga kuri uwo mujyi, yagize ati "Inzira zose zinjira n’izisohoka mu mujyi wa Mariupol zirafunze, icyambu cyatezwe ibisasu. Ikibazo cy’ubutabazi imbere muri uyu mujyi giteye ubwoba, kubera ko bidashoboka kujyayo ufote ibiribwa, imiti n’amazi."

 Mar 28, 2022 - 10:45