Ngoma-Rwamagana:Imiryango 500 izubakirwa Biogaz mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Imiryango 500 irimo 250 yo mu karere ka Ngoma ndetse na 250 yo mu karere ka Rwamagana niyo izubakirwa Biogaz mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

kwamamaza

Mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo kubungabunga ibidukikije no kurinda iyangirika ry'ikirere hirindwa gukoresha ibicanwa nk'inkwi ndetse n'amakara,Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ryatangiye umushinga wo gufasha abaturage kubona biogaz yo kwifashisha bateka ndetse no kubona urumuri.

Uyu mushinga watangiriye mu turere twa Ngoma na Rwamagana.

 Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, avuga ko uyu mushinga uzafasha abaturage b'utu turere dufite umubare munini w'abacana inkwi n'amakara.

 Yagize ati: “ Kugira ngo Biogaz zubakirwe abaturage bo mu karere ka Ngoma zirambe ni amahugurwa ari kugenda atangwa, agahabwa abagenerwabikorwa ku buryo bagomba kuzifata neza.”

Mugenzi we Mbonyumuvunyi Radjab; uyobora Akarere ka Rwamagana, yunze murye, ati: “ icyo Biogaz ije kudufasha ni ukubungabunga ubuzima bw’abaturage bacu kuko mugihe bacanaga amakara cyangwa se inkwi byazamuraga imyotsi ijya mu bihaha byabo noneho benshi bagakunda kurwara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero.”

Bamwe mu baturage bahawe Biogaz ni abo mu murenge wa Mugesera wo mu karere ka Ngoma. Babwiye Isango Star ko mu minsi micye ishize bazihawe hari byinshi zahinduye birimo nko guteka ibyo kurya nta myotsi ibageraho, kubona urumuri ndetse n'isuku y'ibikoresho batekamo.

Umwe yagize ati: “ubu guteka byaroroshye kuko iyo ndimo guteka ni ugukanda ku rukuta byinyine gusa nuko umuriro ugahita waka ngateka. Nta myotsi ikinyica, niyo nateka nambaye imyenda isa n’amata, nta kibazo.”

Undi nawe ati: “umugore yabashaga kubona umwanya wo kujya guteka ari uko avuye guhinga. Njyewe icyo nzi ni uko nza ngafata amazi ngashyira ku ziko ngacana Biogaz ahasigaye ngateka nuko abana bava ku ishuli nkabasha kubakira. Noneho nawe yava guhinga agasanga ibyo kurya mu rugo byamaze gutegurwa.”

Maxwell Gomera; Umuyobozi w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda, avuga ko batekereje gukora ibikorwa nk'ibi byo gufasha abaturage kubona Biogaz mu rwego rwo gufatanya na Guverinoma y'u Rwanda kubungabunga ibidukikije ndetse no guhangana n'iyangirika ry'ikirere.

Yagize ati:“Umushinga wa Biogaz ni umwe mu mishinga twateye inkunga.Uyu mushinga uhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda na UNDP yafashije guverinoma y’u Rwanda ku kubona inkunga. Biogaz ni igisubizo ducyeneye twese cyo kubungabunga ibidukikije. Iki ni igice cy’igihugu gikunda guhura n’izuba.Iyo duhagaritse gutema ibiti, tuba turi kurema amahirwe yo kubasha kubona iho imvura ituruka,aho amazi aturuka twese ducyenera hano”.

Maxwell anavuga ko uretse utu turere, uyu mushinga wo gufasha abaturage kubano Biogaz uzakomereza no mu tundi turere tw'igihugu.

Kugeza ubu, kugira ngo umuturage abashe gufashwa kubona Biogaz bisaba ko byibura aba afite inka ebyiri. Izo nka akaba abasha kuzigaburira neza kugira ngo haboneke amase menshi atuma gaz iboneka.

Ibikoresho bya Biogaz abaturage bari guhabwa,bifite ubushobozi bwo kurambara bikamara imyaka 10.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzafasha abaturage 250 mu karere ka Ngoma ndetse na 250 mu karere ka Rwamagana.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma-Rwamagana.

 Feb 20, 2023 - 14:49