Musanze: Batunguwe no gusanga umurambo w'umugabo mu kibaya cya Mugogo

Abatuye mu murenge wa Busogo mu kagali ka Gisesero baravugako batunguwe no gusanga umurambo w'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 33 wo mu karere ka Nyabihu,  waguye mu kibaya cya Mugogo. Ubuyobozi bw'uyu murenge bwahamirije Isango Star amakuru y’uru rupfu ndetse bunavuga ko bugikurikirana icyateye urwo rupfu.

kwamamaza

Urupfu rwa Nyakwigendera Tuyisenge wari utuye mu murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu wasanzwe mu kibaya cya Mugogo mu murenge wa Busogo wo mu karere ka Musanze rwamenyekanye hakiri mu gitondo, nk'uko abamugezeho mbere babivuga.

Umwe yabwiye Isango Star, ati:" twayumvishe mu gitondo, umuturage wahanyuze sinzi iyo yaragiye, nuko tugiye kumva twumva ngo mu kibaya cya Mugogo haguyemo umuntu, ubwo tuza tugiye kureba dusanga aryamye muno!" 

Undi ati:"mbyutse mu gitondo ngiye guhinga bati ntabwo mugihinze mubyara wawe yakoze impanuka yaguye mu kiraro. Ubwo rero nza nk'abandi batabaye, dusanga byabaye."

"ahubwo ejo yari yagiye kureba umupira kuko yafanaga APR cyane, ubwo bishoboke ko umupira warangiye agataha akagwa hariya. Ariko ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukunywa, yaratashye nisanzwe."

"hariya hantu bamukuye hari habi, ariya mabuye bashatse kuyagira biranga!"

Si ubwa mbere iki kibaya kiguyemo umuntu kuko abaturage bavuga ko hamaze kugwamo abarenga 8 bitewe n'uturaro twaho.

Umwe ati:" bahora bagwamo, cyane iyo harimo amazi. Birarambiranye ni ukudukorera ibiraro tukajya twambuka neza kuko umushinga ukoresha aha ufite ibiti, aya mashyamba yose ni ayabo."

Undi ati:" haba hateye impungenge n'iyo imvura yaguye kuko urabona ni ibiti bibiri gusa. Ntawe uhanyura bwije kuko haba hateye ubwoba, cyane iyo imvura yaguye. Hasanzwe hagwamo abantu, ubwo rero biragaragara ko biteye impungenge. Ni uko ntibuka neza, ni nk'uwa munani ( uguyemo)."

MANZI J Pierre; Umuyobozi w'umurenge wa Busogo, yahamirije Isango Star amakuru y'uru rupfu, ndetse anasaba abaturage gukoresha inzira nyabagendwa mugihe iperereza ku cyateye uru rupfu rigikomeje.

Yagize ati:" rero yahanutse ku kararo kari muri Mugogo, akubita umutwe ku ibuye, twabibonye yitabye Imana. Ibindi rero ni ugutegereza ku makuru abaturage bagenda batanga bati ntiyari wenyine, yagendanaga n'abandi. Dutegereje inzego zibishinzwe kugira ngo zikore iperereza. Abaturage ubwabo bagomba kumenya ko aha aba atari nyabagendwa mugihe cy'imvura, cyangwa kuhanyura n'ijoro mu mwijima. Hari inzira zabugenewe bagomba kunyuramo."

Amakuru avuga ko ababonye Nyakwigendera bwa nyuma bamubonye mu ma saa yine z'ijoro, ubwo bari bagiye gukurikirana umupira muri santere ya Byangabo.

Nyakwigendera asize umugore 1 n'abana 2. Nyuma y'ibi, hakurikiyeho ko umubiri we ugezwa ku bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma hanyuma ugezwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kintobo, aho yaratuye.

@ Emmanuel BIZIMAMANA/ Isango Star -Musanze.

 May 1, 2025 - 16:50