Burera: Abaturage basabwe kubungabunga igishanga cy’Urugezi

Abaturiye igishanga cy'Urugezi bavuga ko bamaze gusobanukirwa neza akamaro kacyo barasaba inzego zibishinzwe kubafasha kukibungabukanga kuko hari n’abacyangiza hamwe n’ibinyabuzima. Ni mu gihe Leta igaragaza ko mu myaka 20 ishize, kwangirika k’Urugezi buri munsi kwayihombyaga amafaranga agera kuri miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

kwamamaza

Igishanga cy’urugezi gifite ubuso hegitare ibihumbi 6,730  giherereye mu ntara y’Amajyaruguru, aho gikikijwe n'imirenge ya Butaro, Rwerere, Rusarabuye, Kivuye, Ruhunde na Gatebe mu karere ka Burera hamwe na Miyove na Nyankenke yo mu karere ka Gicumbi.

Iki gishanga kandi kinyuramo umugezi wa Rugezi uri ku isonga mu gutanga ingufu ku rugomero rwa Ntaruka rufasha mu gutanga amashanyarazi. Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera bagituriye baganiriye na Isango Star, bavuga ko mu myaka isaga 20 ishize iki gishanga cyajyaga cyuma kubera ibikorwa by'ubuhinzi n’ubworozi bakoreragamo bikangiza amazi yacyo kubera ubutaka bwimenaga mu mugezi ikinyuramo.

Umwe ati: " wasangaga bari kurwahira nuko hakuma, amazi akabura!”

Undi ati: “ hari abantu bagenda baroba amashonzi, baragenda bakamena amagi y’imisambi n’injekeberezi nuko bakazirukana kuko baba bari kuroba. Niyo mpamvu dufite intego yo kubungabunga urugezi rwacu.”

Ku rundi ruhande ariko, bavuga ko igishanga cy’urugezi cyagiriye abaturage akamaro nyuma yo kukibungabunga kuko hari abataragiraga amashanyarazi bayabonye. Basaba inzego zose gufatanya mu kurwanya bagenzi babo bagishaka kurwangiza.

Umwe ati: “cyaduhaye amashanyarazi, amazi meza tuyabonera hafi tukanywa amazi meza avuye mu matiyo meza anyura mu Rugezi ariko barayayunguruye.”

Undi ati:“ uru rugezi rwaduhaye amashanyarazi, rukamye ntabwo twacana. Rwatumye tumenya imisambi, inshensheberezi n’ibindi bisimba bitandukanye.”

Ngaboyamahina Théogène; uhagarariye ishyirwamubikorwa ry'amasezerano mpuzamahanga arengera ibishanga, RAMSAR, avuga ko Urugezi rufite akamaro kanini bitari ku baruturiye gusa ariyo mpamvu  ku bufatanye  n'inzego z'ibanze hazakomeza ubukangurambaga  kubatarabyumva neza.

Ati: “ turakangurira abaturage gukomeza ibikorwa byo kubungabunga urugezi, dushingiye ku nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga y’uyu mwaka igira iti; ‘dusane inzira z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse, dusane ubutaka bwangiritse, turwanya isuri ndetse twirinda ubutayu n’amapfa ariko rukabinyuza mu kongera ubudahangarwa imihindagurikire y’ibihe.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, kigaragazako kubungabunga Urugezi bikwiye kuba inshingano kuri buri wese kuko kwangirika kwarwo mu myaka isaga 20 ishize ngo byahombyaga Leta y’u Rwanda amafaranga agera kuri miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda ku munsi.

 @ Assiat MUKOBWAJANA/ Isango Star - Burera

 May 29, 2024 - 18:33