NESSA yatangaje ko ihindagurika ry’amanota fatizo bishingira ku nteganyanyigisho.

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESSA), bwatangaje ko kuba inota fatizo rikoreshwa harebwa ikigero cy’imitsindire mu bizamini bya leta rihora rihindagurika buri mwaka biterwa n’integanyanyigisho iba yakoreshejwe. Ibi yabigarutseho ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuli bakoze ibizamini bisoza amashuli y’isumbuye, aho hagaragajwe ko imitsindire y’uyu mwaka idatandukanye cyane n’iy’umwaka wawubanjirije.

kwamamaza

Ku ya 04 Ukuboza (2023), nibwo minisiteri y’uburezi yatangaje ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka wa 2022/2023. Bahati Bernard; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESSA), yavuze ko imitsindire y’uyu mwaka idatandukanye cyane n’iy’umwaka wawubanjirije.

Ati: “Mu by'ukuri urebye uko bihagaze, nta kinyuranyo kinini kirimo kuko urebye nko mu banyeshuli barangije mu burezi rusange, twavuze ko uyu mwaka abagera kuri 94.4% aribo babashije kugera ku bipimo ngenderwaho by'imitsindire, umwaka ushize wari 94.6%. Hanyuma wajya mu banyeshuli barangize inderabarezi bari 99.9% babashije kugera ku bipimo ngenderwaho by'imitsindire, ubu ni 99,7%."

"Abarangije mu mashuli ya teliniki, imyuga n'ubumenyi ngiro, umwaka ushize bari 97.8%, ubu ni 97.6%, ni 0.2 bagabanyutseho."

" rero byaba bigoye ko umwaka waba usa n'undi ku byerekeye amasuzuma kuko byri mwaka uzana ibyawo."

Gutsinda k’umubare runaka w’abanyeshuli bishingira ku nota fatizo rigenwa mu rwego rwo kureba ikigero cy’imitsindire mu bizamini bya leta. Kuba iryo nota fatizo rihora  rihindagurika buri mwaka, BAHATI Bernard avuga ko biterwa n’integanyanyigisho iba yakoreshejwe.

Ati: “Buriya byose biba bijyanye n'integanyanyigisho iba itangwa kuko buri nteganyanyigisho iba inagenda itanga uko amanota abarwa, uko ibizamini bya Leta bikorwa. Ubu rero ubwo turi ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, hari uburyo iteganya dukoramo isuzuma, uko tubara amanota y'abanyeshuli. Ubwo twazareba, kuko tukiri mur'iyi nteganyanyigisho ko bitazahindagurika [stabe], ariko nanone dukurikije uko imyigishirize igenda ihinduka nuko ireme ry'uburezi rigenda ryiyongera mu mashuli yacu, ni ngombwa ko twabireba nabyo, byaba ngombwa ko abantu bahindura ariko bafite ibyo baheraho bifatika, hakaba hari igihe icyo kintu gishobora kuba cyahinduka."

Iruhande rw’ibi, TWAGIRAYEZU Gaspard; minisitiri w’uburezi, yavuze ko  abatsinda ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bakemererwa guhabwa inguzanyo yo kwiga kaminuza, bijyana n’imyanya iri muri kaminuza ndetse n’ingano y’inguzanyo ihari.

Ati: “ ndagira ngo twibutse ko kubona bourse cyangwa iriya nguzanyo y'abanyeshuli bajya muri kaminuza ntabwo bivuze ngo niba wagiye amanota uzahita ubona iyi nguzanyo, kuko murabizi ko nayo isabwa."

" icya mbere, ubanza kwemerwa muri kaminuza. Usaba kaminuza ushaka kujyamo n'ishami ushaka kujyamo, kaminuza ikakwemerera. Yamara kumwemerera ugasaba inguzanyo. Bivuze ngo kukwemerera bijyana n'inguzanyo ihari, birumvikana niyo igena umubare w'abanyeshuli bari buyihabwe kandi bikajyana n'imyanya ihari muri iyo kaminuza."

Minisitiri TWAGIRAYEZU yatangaje ibi mugihe abanyeshuri bose bari biyandikishije gukora ibizamini bya leta bangana na 80 892 ariko 80 525 bangana 99.55% ni bo babashije kubikora. Gusa mu manota y’abakoze ibyo bizamini agaragaza ko abakandida b’abahungu ari bo bakoze neza ugereranyije n’abakobwa, aho abahungu 96,8% batsinze, naho kuruhande rw’abakobwa hagatsinze abangana 93,6% by’abakoze.

@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Dec 5, 2023 - 11:21