NEC irihanangiriza abajya gukusanya imikono mu buryo butemewe

Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC, irasaba abakandida bifuza kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite azaba mu kwezi kwa 7 uyu mwaka kwigengesera aho bakusanya imikono y’ababasinyira bemeza ko babizeye, ndetse no kwirinda gukoresha amafaranga muri iki gikorwa kuko bitemewe.

kwamamaza

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay'Abadepite ateganyijwe mu Rwanda mu kwezi kwa 7 uyu mwaka wa 2024, Oda Gasinzigwa, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora NEC, yavuze ko imyiteguro iri kugenda neza, aho bamaze iminsi mu gikorwa cyo guha abifuza kuziyamamaza nk’abakandida bigenga impapuro zo gukusanya imikono 600 buri umwe asabwa y’abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora bemeza ko biteguye kumushyigikira.

Oda Gasinzigwa Perezida wa NEC, abagira inama yo kwirinda imigirire imwe n’imwe ihabanye n’ibiteganywa n’itegeko nshinga birimo gutanga amafaranga ku babasinyira n’ibindi.

Ati "turashimira ababikora neza kandi ni inshingano basabwa n'itegeko nshinga ndetse n'andi mategeko ariko ababa batabikora neza rimwe na rimwe twumva hirya no hino ariko bagafashwa gusobanurirwa, twabasaba ko bakomeza kuba inyangamugayo bagakora ibyo amategeko ateganya, ababa bakoresha amafaranga hamwe na hamwe ntitwifuza ko abaturage bacu bashyirwa muri ubwo buryo, abasinyisha ahatemewe kandi babizi rimwe na rimwe ugasanga umuntu yagiye mu rusengero afata abantu bo murusengero bose akabasinyisha, icyo dukora turabanza tukamwigisha".     

Muri iki kiganiro Abanyamakuru bifuje kumenya ubwigenge cyangwa ubwizerwe bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, hagereranyijwe na raporo zikunze gutangwa n’imwe mu miryango yo hanze y’u Rwanda zivuga ko amatora atanyura mu mucyo, maze Munyaneza Charles, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NEC avuga ko kuvuga ko amatora yabaye mu mucyo biterwa n’ubireba n’icyo agamije.

Ati "biterwa n'amatora aho yakorewe igihugu yakorewemo uburyo yakozwemo, hamwe ushobora kuvuga ngo mwakoze mu mucyo ahandi ukavuga ngo ntimwakoze mu mucyo bitewe n'icyo ushaka kugeraho, ariko ikigero cy'amatora yakozwe mu mucyo abagishyiraho ni abaturage n'aho amatora yabereye n'uburyo abatoye ubwabo babonye ayo matora, ntabwo ari umunyamahanga uturuka hanze uze uvuge ngo amatora yanyu ntabwo yakozwe mu mucyo no mubwisanzure, amatora arangira nta ntambara tujya tugira, nta mvururu tugira mu Rwanda bigaragaza ko amatora yakozwe mu mucyo no mubwisanzure kandi abanyarwanda bayishimiye aribo banyirayo".      

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 ukwezi kwa Gatanu, komisiyo y’igihugu y’amatora NEC iratangira kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza igikorwa kizarangira tariki 30 muri uku kwezi kwa 5.

Ni mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kandi yatangaje ko kugeza ubu imaze kwakira abifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu 8, mu gihe ku mwanya w’Abadepite ari 41.

Nibwo bwa mbere amatora ya Perezida agiye kubereye umunsi umwe n’ay’Abadepite, nyuma yo guhuzwa hagamijwe kugabanya ikiguzi byatwaraga ngo amatora abe, akaba ari amatora ateganyijwe ku matariki ya 14 ku banyarwanda baba mu mahanga, iya 15 ku banyarwanda b'imbere mu gihugu n’iya 16 mu kwezi kwa 7 hakazatorwa abo mu byiciro byihariye ni ukuvuga abajya guhagararira ibyo byiciro mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 May 17, 2024 - 09:05