Ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde - Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin

Minisitiri w’Intebe mushya Dr Nsengiyumva Justin yashimiye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere akamuha izi nshingano.

kwamamaza

Ni mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira rye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ndashaka kubanza gushimira byimazeyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku cyizere yangiriye. Nkaba mbizeza ko nzi neza uburemere bw’izi nshingano mwampaye n’uruhare rwazo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu cyacu.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko kandi icyizere yagiriwe n’Umukuru w’Igihugu atazagipfusha ubusa.

Ati “Ndashaka kubasezeranya ko iki cyizere Perezida wa Repubulika yangiriye kitazaraza amasinde. Ndabizeza ko nzakora ibishoboka byose ndetse nkore n’ibirenzeho kugira ngo nuzuze inshingano nahawe, bityo Igihugu cyacu kibyungukiremo.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko azaharanira gutanga umusanzu we mu nshingano yahawe kandi agafatanya n’izindi nzego.

Ati “Niteguye ntategwa gutanga umusanzu wanjye muri urwo rugendo, nzaharanira gukorera mu mucyo, nzita ku bibazo by’abaturage, nzafatanya n’inzego zose kugira ngo ibyo twiyemeje tubigereho kandi nta Munyarwanda n’umwe usigaye inyuma.”

 Jul 25, 2025 - 12:45